Amafaranga ya FIFA yatangiye guteza umwiryane mu banyamuryango ba FERWAFA

Bamwe mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, binubiye uburyo iri shyirahamwe ryasaranganyije abanyamuryango baryo inkunga yatanzwe na FIFA mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka za Covid-19. Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ni bwo FERWAFA yatangaje uburyo $1,000,000 yatanzwe na FIFA azasaranganywa mu banyamuryango bayo, mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ingaruka za […]

Zambia: Umupolisi mukuru yimuriwe mu cyaro azira kuvuga ko Perezida ataziyamamariza indi manda

Umuyobzi wa Polisi ya Zambia wungirije ushinzwe Ibikorwa bya Polisi yo mu muhanda, yahanishijwe kwimurirwa mu gace k’icyaro nyuma yo kugagara mu mashusho avuga ko Perezida Edgar Lungu ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka 2021. DIGP Bonny Kapeso yimuriwe igitaraganya mu gace ko mu burengerazuba aho ababikurkiranira hafi bemeza ko ari nk’igihano yahawe […]

Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore

Yezu Kirisitu, umugabo urusha abandi babayeho kumunyekana mu Isi, wabaye ishingiro ryo kubarwa kw’imyaka kugeza n’ubu, ni umugabo w’Umuyahudi wabayeyo mu myaka ikabakaba 2000 ishize, gusa kugeza n’ubu bisa n’aho akiriho, n’abatamwemera bazi neza izina rye, kandi bigeze babona amwe mu mafoto n’ibishushanyo by’abantu babayeho bimwitirirwa. Uyu mugabo mu buzima bwe bwaranzwe n’amayobera adasanzwe, yanditsweho […]

Kabuga arashinja u Bufaransa kutubahiriza uburenganzira bwe bw’ibanze

Laurent Bayon na Emmanuel Altit, abanyamategeko bahagarariye umunyemari Kabuga Felesiyani ufungiye mu Bufaransa, bashinje ubutabera bw’icyo gihugu na ‘gendermerie’ yacyo kwica uburenganzira bw’ibanze bw’umukiriya wabo. Aba banyamategeko bashinja ziriya nzego zombi kwemeza ko Kabuga yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara urubanza rwe rutaracibwa ngo ubutabera bubimuhamye. Itangazo rihuriweho basohoye riragira riti: “Félicen Kabuga afite […]

Uganda: Col. Dr Kizza Besigye yatabye mu nama abafana be

Col. Dr Kizza Besigye yasigiye abamushyigikiye amarira, ishavu n’agahinda; ubwo yatangazaga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha. Ku munsi w’ejo ni bwo Besigye wari umaze igihe kirekire ahatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko ataziyamamaza mu mwaka utaha. Ni nyuma y’inshuro […]

Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka

screenshot_20200819-001910_1597830781069.jpg

Umusaza witwa Kajyambere Silas n’umugore witwa Igitangaza Anne Marie bafitanye ikibazo cyubutaka n’Umuholandi witwa Hendrik Noordam Jan, ku buryo imanza zisa n’izananiwe kugikemura, abahesha b’inkiko b’umwuga basabwe kuzirangiza bakuramo akabo karenge. Aba batuye mu Mudugudu wa Susa, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Igitangaza avuga ko yari umugore w’Umuholandi Hendrik, bivugwa […]

Mu Rwanda umubare w’abashomeri wazamutseho 9% mu bihe bya Covid-19

Ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi (NISR) mu bushakashatsi cyakoze mu bihe bya Covid-19 bugashyirwa ahagaragara tariki ya 19 Kanama 2020, cyerekanye ko umubare w’abashomeri wazamutse ku kigero cya 9% muri ibi bihe bya Covid-19 Ikigo kivuga ko mu bushakashatsi cyakoze kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi uyu mwaka bwagaragaje ko umurimo mu Rwanda ari rumwe mu nzego […]

Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya

uru_rutoki_ngo_rweraga_neza_rwatemwe_mu_buryo_abaturanyi_b_uyu_muryango_batumva_na_gato._1597870893295.jpg

Mu Mudugudu wa Rubavu, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa umugabo witwa Buvumuhana Gaspara w’imyaka 35 y’amavuko, wiraye mu rutoki rwe rwose agatemagura agahita acika, ngo yabitewe n’umujinya wo gusanga hari igitoki umugore yageshuyeho (yamanyuye) akagiteka. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturage b’uyu Mudugudu wa Rubavu n’umuyobozi wawo, Tuyizere […]

Mali: UN yasabye ko Guverinoma ya perezida Keita isubizwaho

Akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye kasababye ko perezida Ibrahim Boubacar Keita na Guverinoma ye basubizwa ku butegetsi , kanasaba igisirikare guhita kirekura abayobozi bakuru bose bafashwe bugwate n’ingabo. Ibrahim Boubacar Keïta yegujwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’itsinda ry’ingabo zicyo gihugu, nyuma yaho atawe muri yombi we na Minisitiri w’Intebe we Boubou cisse kuri uyuwa kabiri […]