Mali: UN yasabye ko Guverinoma ya perezida Keita isubizwaho

Sangiza iyi nkuru

Akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye kasababye ko perezida Ibrahim Boubacar Keita na Guverinoma ye basubizwa ku butegetsi , kanasaba igisirikare guhita kirekura abayobozi bakuru bose bafashwe bugwate n’ingabo.

Ibrahim Boubacar Keïta yegujwe ku mwanya w’umukuru w’igihugu n’itsinda ry’ingabo zicyo gihugu, nyuma yaho atawe muri yombi we na Minisitiri w’Intebe we Boubou cisse kuri uyuwa kabiri tariki 18 Kanama.

Kuri uwo munsi kandi nibwo yatangaje kuri Televiziyo y’igihugu cye ko yeguye ku butegetsi mu bwegure bwe yatangaje ko asheshe inteko ishingamategeko na Guverinoma yose muri rusange.

Ejo kuwa Gatatu , Umuryango wa Afurika yunze ubumwe wahise uhagarika igihugu cya Mali by’agateganyo, kukuba igihugu kinyamuryango.

BBC yanditse ko mu nama y’akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye yateranye ku munsi wejo, yasa bye abasirikare bigaruriye ubutegetsi muri Mali guhita karekura abategetsi bose bafunzwe harimo na Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

Iyeguzwa rya Perezida Keita ryahise ry’amaganirwa kure n’umuryango w’abibumbye, umuryango wa Afurika yunze Ubumwe , n’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi ry’igifaransa ku isi.

Akama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye kasabye abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali guhita basubira mu bigo byabo mu buryo bwihuse. Mu itangazo ako kanama kashyize ahagaragara , rivuga ko bikenewe kandi yihutirwa ko abasirikare bahita basubizaho ubuyobozi bwemewe n’itegekonshinga ryabo.

Itegeko rigenga umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryashizweho umukono n’ibihugu byose binyamuryango rivuga ko iyo hari kimwe mu bihugu binyamurwango kigaragayemo ihirikwa ry’ubutegetsi, icyo gihugu kiba gihagaritswe by’agateganyo kuba umunyamuryango .

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *