Col. Dr Kizza Besigye yasigiye abamushyigikiye amarira, ishavu n’agahinda; ubwo yatangazaga ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Ku munsi w’ejo ni bwo Besigye wari umaze igihe kirekire ahatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko ataziyamamaza mu mwaka utaha. Ni nyuma y’inshuro enye ahatana na Museveni ariko ntagire amahirwe yo gutorerwa kuyobora Uganda.
Col. Besigye wavuganaga imbamutima, yabwiye abarwanashyaka ba FDC yari akuriye ko inshuro enye yahatanye na Museveni atsindwa zihagije, bityo hakaba hageze igihe cyo guhindura paji. Yavuze ko yamaze gufata icyemezo cyo gukomeza gukora ubukangurambaga mu Banya-Uganda, mu rwego rwo guhatiririza ihinduka ry’ubutegetsi binyuze mu kubasaba kwigomeka ku buriho.
Besigye wavugiraga ku biro bya FDC biri ahitwa Najjanakumbi, yavuze ko icyemezo cyo kutazongera kwiyamamaza yagifashe nyuma y’amatora yo muri 2011, gusa muri 2016 biba ngombwa ko yongera kwiyamamaza bitewe n’ubusabe bwa bagenzi be.
Yavuze ko yahisemo kujya mu bukangurambaga nyuma yo gusanga hakenewe izindi mbaraga zitari amatora, kugira ngo Yoweri Kaguta Museveni ahirikwe ku butegetsi.
Ati: “Nimwumve icyifuzo cyanjye. Iki gihugu ntabwo kizabohorwa na Byakamana (Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga muri Uganda), ngo ajye Kololo gutangaza ko hari undi watsinze amatora utari Museveni, hanyuma Museveni aze n’ingofero ye y’urugara atange ubutegetsi. Niba hari abategereje ibyo…ntabyo azakora. Ni inshingano zacu kumenya ko agomba kugenda yabishaka atabishaka.”
Icyakoze n’ubwo Besigye yatangaje ko ataziyamamaza, icyifuzo cye nticyakiriwe neza na bamwe mu barwanashyaka ba FDC bamushinje guta urugamba.
Amafoto yafashwe n’abanyamakuru bo muri Uganda, agaragaza bamwe mu bari bashyigikiye Dr Besigye bari gusuka amarira, mu gihe abandi bari bateruwe baguye iguhumure.
Mbere y’uko Besigye atangaza kiriya cyemezo bamwe mu rubyiruko rwo mu ishyaka rye bari bagiye bamuca mu ijambo, bamusaba gusinya urupapuro rumwemerera guhagararira FDC mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Bamwe bariraga bagira bati: “Agomba gusinya mbere na mbere. Ntugomba kudusiga, ni wowe warashe amasasu ya mbere, igomba no kurasa n’aya nyuma. Ntabwo tunaniwe kurwana; ntabwo ukwiye kudusiga.”


