Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore

Sangiza iyi nkuru

Yezu Kirisitu, umugabo urusha abandi babayeho kumunyekana mu Isi, wabaye ishingiro ryo kubarwa kw’imyaka kugeza n’ubu, ni umugabo w’Umuyahudi wabayeyo mu myaka ikabakaba 2000 ishize, gusa kugeza n’ubu bisa n’aho akiriho, n’abatamwemera bazi neza izina rye, kandi bigeze babona amwe mu mafoto n’ibishushanyo by’abantu babayeho bimwitirirwa.

Uyu mugabo mu buzima bwe bwaranzwe n’amayobera adasanzwe, yanditsweho inkuru zivuga ku buzima bwe mu gihe yari ku Isi zitwa Ivanjili. Ni we mugabo kandi uvugwa mu gitabo cyongewe ku byanditswe bitagatifu, byongewe ku byo Abayahudi bizeraga , bikaza kwitwa Isezerano rishya. Isezerano Rishya ni igice cya Kabiri cya Bibiliya cyiganjemo ubutumwa bwamamaza ibikorwa bya Yezu nk’umwana w’Imana wabayeho ku Isi uhereye mu mwaka wa 1.

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu by’ingenzi utamenye byaranze ubuzima bwa Yezu, ariko bitanditswe mu gitabo Gitagatifu Bibiliya. Ntutungurwe no kubonamo ibitajyanye n’ibyo wowe cyangwa bagenzi bawe mutemera ariko ni ngombwa ko mumenya ko byavuzwe ndetse bikandikwa n’abandi banditsi.

Mu gitabo cyiswe The Lost Gospel cyanditswe na Simcha Jacobovici na Prof. Barrie cyasohotse mu mwaka wa 2014, kigaragaramo zimwe mu nyandiko zari zaraburiwe irengero mu myaka nyinshi nyuma zikaza kugaragara mu isomero ry’inyandiko z’Abaromani ryo mu Bwongereza, zigaragaza bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Yezu Kirisitu yaba yarashatse umugore. Izi nyandiko zinagaragaza kandi ko yezu yabyaye abana ndetse n’abo bana bakaba bafite ababakomotseho, mbese ukaba ari umuryango nk’uko tuzi ibisekuru by’abandi bantu bose babaho ku Isi.

Abasesenguzi mu mateka, bifashishije igishushanyo cy’umunyabugeni Davinchi, kigaragaza isangira ritagatifu rya Yezu n’intumwa ze kigaragaza Yezu yicaye ku meza n’abantu 13. Hashingiwe ku kuba bizwi neza ko Yezu yari afite intumwa 12, abantu benshi bakomeje kwibaza kuri uwo muntu wa 13 ugaragara muri icyo gishushanyo, bamwe bavuga ko yari murumuna we, uvuka kuri Mariya na Yosefu, abandi bo bakemeza ko isura y’uwo muntu igaragara nk’aho ari umugore.

Mu Ivanjili zose, hagarukamo ko igiye Yezu yapfaga, umugore witwa Mariya Magadarena yari iruhande rwe, binavugwa ko Mariya Magadarena kandi yagaragazaga urukundo rukomeye yakundaga Yezu.

Mu Ivanjili ya Mariko 16:1 haragira hati: “Isabato ishize Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo na Salome bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusiga”. Mariya Madadalena, Izingiro ry’inkuru zivuga ko Yezu yaba yarashatse?

1. Mariya Magadalena yaba yarashakanye na Yezu nk’uko bivugwa n’abanyamateka?

Izina Mariya Magadalena rivugwa muri Bibiliya inshuro 12, zose ni mu isezerano rishya. Gusa kubwa Prof. Barrie ngo ibi si ibintu bipfa kwizana. Mariya Magadalena muri Bibiliya agaragara nk’umugore wakundaga Yezu cyane mu buryo budasanzwe, ibi bigaragazwa n’uko igihe Yezu yapfaga, yari kumwe na Nyina wa Yezu barimo kurira.

Mariya Magadalena kandi agaragara igihe Yezu yari yapfuye, ngo ni we wajyanaga imibavu yo gutera mu mva ya Yezu. Mu muco w’Abayahudi ryari itegeko ku mugore, kujyana imibavu ku mva y’umugabo we (aha niba na Bibiliya yemera ko Magadalena yajyanaga imibavu kumva ya Yezu nk’uko bigararagara muri Mariko 16:1 yaba yari umugore wa Yezu). Igihe Yezu yazukaga kandi Mariya Magadalena ni we wabimenye mbere, ari na we wabimenyesheje intumwa.

Mwibuke mu busesenguzi bwakozwe ku gishushanyo cy’umunyabugeni Davinchi kigaragaza Yezu n’inyumwa ze 12, hagaragaraho undi muntu utazwi mu ntumwa ze kandi w’umugore. Aha naho Simcha Jacobovici na mugenzi we bemeza ko Yezu yashakanye na Mariya Magadalena.

Mu gitabo The Lost Gospel, abanditsi bacyo bavugamo ko Yezu atigeze abambwa nk’uko abantu benshi babyizera. Bavuga ko ubwo Yezu yakirwaga umusaraba na Simoni w’i Sireni atongeye kuwumuha, bityo kikaba igihamya gikomeye cyerekana ko Yezu atigeze abambwa. Bavuga ko Yezu yashakanye na Mariya Magadalena wari uzwi nk’umugore wicuruza ariko wubahaga Yezu ku buryo nyuma yo kumukiza abashakaga kubutera amabuye azira ko yasambanye, Magadalena yaje guhinduka aba umugore wumvira kugira ngo abone uko abana na Yezu.

Ibindi wamenya mu buzima bwa Yezu akiri muto

Mu gitabo cyiswe Urantia Book cyanditswe hagati ya 1924 na 1956, kigaragaza ubundi buzima Yezu yabayemo butagaragara muri Bibiliya.

Iki gitabo gisobanuro urugo Yezu yakuriyemo kwa Yozefu na Mariya, aho kigaraga uko Yezu yakundaga kujya impaka cyane n’abana bari mu kigero kimwe mu gihe yari akiri umwana, ubusanzwe ngo Yezu yavutse nta mbaraga ziturutse mu ijuru afite, aho iki gitabo kivuga ko imbaraga zo mu ijuru yazibonye afite imyaka 5 y’amavuko.

Yezu ngo yakundaga cyane gukina n’abana b’abaturanyi, akabangamirwa cyane n’igihe nyina Mariya yamubuzaga gukina na bo.

Yezu n’inshuti ye Yakobo, ngo bakundaga kujya kurunguruka umugabo w’umubumbyi bari baturanye witwaga Natani, nyuma baza no kumusaba ko yabigisha kubumba na we arabibemerera.

Yezu ubwo yari afite imyaka 9, yaje kwirukanwa mu ishuri na mwalimu wamwigishaga amuzijije ibishushanyo yari yashushanyije. Ngo Yezu yakundaga gushushamya ikintu cyose kimwegereye, kandi amategeko y’Abayahudi yagereranyaga ibishushanyo byose nk’ibintu bishobora gukururira ubureba kubiramya bityo akaba akoze icyaha kibi mu buzima bwe; kubangikanya Imana Rurema n’ibigirwamana.

Yezu mu buzima bwe ngo yatinyaga kurwana kurusha undi wese, ibi bigatuma abana biganaga bakundaga gushaka kumukubita, inshuti ye Yakobo bahoranaga ngo ni we wamutabaraga igihe cyose yenderejwe n’abanyeshuri bagenzi be.

Mu gihe Yezu yari amaze gukura, Urantia Book ivuga ko yakundwaga cyane n’abagore biganjemo abari mu kigero cye, batabihereye kuko yari mwiza mu gihagararo, ahubwo bigendeye ku magambo n’ubutumwa yatangaga binyuze mu nyigisho.

Ubwo Yezu yari afite imyaka 16, nk’uko amategeko y’Abayahudi yabiteganyaga ngo Yozefu yasabye Yezu ko yashaka umugore, gusa iki gitekerezo gihakanirwa kure na nyina Mariya washakaga ko Yezu abanza agasohoza ubutumwa bwamuzanye ku Isi.

Yezu mu mwaka ye yo kwigisha inkuru nziza, ngo akenshi yabifatanyaga no gukora mu ibarizo rya Yozefu, akoresha abakozi basigaye ku ibarizo, mu gihe Yozefu yabaga yagiye gukoresha mu kigo cy’ubwubatsi bw’ibisenge by’amazu yakoraga.

Ibiri muri iyi nkuru byavuye mu bitabo: Urantia Book cyashizwe ahagaragara n’ikigo Urantia Foundation cy’Abanyamerika na The Lost Gospel, cyanditswe na Simcha Jacobovici na Prof. Barrie 2014

Ushaka kumenye byinshi kuri Iyi ngingo wareba Filimi mbarankuru yiswe The Lost Gospel, yatunganijwe na Disney.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Yesu ni we buye rizima ryanzwe n’abubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka! Abamwemeye nk’umwami n’umukiza bagomba kuzibukira amagambo y’amanjwe y’ingirwa nyabwenge zirwanya iby’Imana nk’uko Bibiliya ibitwigisha!

  2. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Yesu ni we buye rizima ryanzwe n’abubatsi ariko ryahindutse irikomeza imfuruka! Abamwemeye nk’umwami n’umukiza bagomba kuzibukira amagambo y’amanjwe y’ingirwa nyabwenge zirwanya iby’Imana nk’uko Bibiliya ibitwigisha!

  3. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Munyamakuru,impamvu ibyo twemera kuli YEZU ari ibyo Bible ivuga gusa,nuko byanditswe n’abantu babanye nawe: Yohana,Matayo,Petero,etc…Ibyo bindi uvuga,byanditswe n’abantu babayeho hashize imyaka 2000 nyuma ya Yezu.Ibyo banditse byitwa Fables (inkuru z’impimbano).Bareke bavuge ibyo bashaka.Imana yaduhaye ubwenge kugirango “dushungure”,turebe UKURI N’IBINYOMA.Niba Bible ivuga ko YEZU atigeze arongora,ababanye nawe bakabyemeza,kuki wakwemera ibyo abatabanye nawe bavuga?Ibyo babyita Ubuhakanyi,apostasy na Antichristism.Ni ukwiyemera gusa nta facts.Ni nka babandi banditse ibitabo bivuga ko twaturutse ku Ngagi.Nyamara Bible ivuga ko twaremwe n’Imana.Ni ubuhakanyi.

  4. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Munyamakuru,impamvu ibyo twemera kuli YEZU ari ibyo Bible ivuga gusa,nuko byanditswe n’abantu babanye nawe: Yohana,Matayo,Petero,etc…Ibyo bindi uvuga,byanditswe n’abantu babayeho hashize imyaka 2000 nyuma ya Yezu.Ibyo banditse byitwa Fables (inkuru z’impimbano).Bareke bavuge ibyo bashaka.Imana yaduhaye ubwenge kugirango “dushungure”,turebe UKURI N’IBINYOMA.Niba Bible ivuga ko YEZU atigeze arongora,ababanye nawe bakabyemeza,kuki wakwemera ibyo abatabanye nawe bavuga?Ibyo babyita Ubuhakanyi,apostasy na Antichristism.Ni ukwiyemera gusa nta facts.Ni nka babandi banditse ibitabo bivuga ko twaturutse ku Ngagi.Nyamara Bible ivuga ko twaremwe n’Imana.Ni ubuhakanyi.

  5. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Ubu butumwa n’ubuyobya

    nyamara abamwemeye bose bakizer’izina rye yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana

    UWIZEYE YESU NTIYAKANGWA N’IYINKURU

  6. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Ubu butumwa n’ubuyobya

    nyamara abamwemeye bose bakizer’izina rye yabahaye ubushobozi bwo kwitwa abana b’Imana

    UWIZEYE YESU NTIYAKANGWA N’IYINKURU

  7. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Abana bo ntabo yabyaranye n’uwo mugore we Mariya Magadelena

  8. Byinshi mu bitaravuzwe ku buzima bwa Yezu, bikekwa ko yigeze gushaka umugore
    Abana bo ntabo yabyaranye n’uwo mugore we Mariya Magadelena

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *