screenshot_20200819-001910_1597830781069.jpg

Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Umusaza witwa Kajyambere Silas n’umugore witwa Igitangaza Anne Marie bafitanye ikibazo cyubutaka n’Umuholandi witwa Hendrik Noordam Jan, ku buryo imanza zisa n’izananiwe kugikemura, abahesha b’inkiko b’umwuga basabwe kuzirangiza bakuramo akabo karenge.

Aba batuye mu Mudugudu wa Susa, mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze. Igitangaza avuga ko yari umugore w’Umuholandi Hendrik, bivugwa ko yamuhagarariraga mu igurwa ry’uduce tune tw’ibibanza, kamwe kubatsemo akabari ka Susa Gardens.

Mbere y’uko ikibazo kivuka

Tariki ya 29 Gicurasi 2013, Kajyambere Silas wavutse mu 1958 yagurishije Manene Ladislas agace k’ubutaka mu kibanza kibaruye kuri UPI:04/03/08/04/3628, ubu buherereye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, amwishyura amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe nibihumbi ijana (1,100,000 RWF). Ibi bigaragara mu masezerano y’ubugure y’iyo tariki yashyizweho umukono na Noteri wUmurenge wa Muhoza, Byishimo Prince (Bwiza iyafitiye kopi).

screenshot_20200819-001910_1597830781069.jpg
Uyu ni Kajyambere Silas wagurishije ubutaka Manene Ladislas

Manene wagombaga gukora ‘mutation’ y’ubu butaka, akabwiyandikisha ku mazina ye, atarabikora yabugurishije Hendrick Noordam mu izina rya Igitangaza Anne Marie tariki ya 15 Gicurasi 2015. Kubera ko ubu butaka bwari bukibaruje kuri Kajyambere Ladislas, byabaye ngombwa ko Kajyambere afasha Igitangaza kubuhinduza (mutation), bumwandikwaho nka nyirabwo mushya.

Mu guhindura ubu butaka bukandikwa kuri Igitangaza Anne Marie, ngo habayemo kwibeshya, bwose uko bubaruye kuri nimero UPI: 04/03/08/3628 bumwandikwaho kandi yaragombaga kwandikwa kuri aka gace kari muri ubu butaka, Kajyambere agasigarana akubatsemo inzu ye (we n’umuryango we ni ho batuye).

Igitangaza Anne Marie yemeye gusubiza Kajyambere Silas iki gice cy’ubutaka bwose bwari bwamwanditsweho, ibi bikaba byemezwa na kopi y’inyandiko ya Noteri w’Umurenge wa Muhoza yo ku wa 21 Nzeri 2018, BWIZA ibitse. Igitangaza kandi yemeye kwishyura imisoro ihwanye n’ubu butaka yaguze, mu gihe cyose yari abumaranye.

img_20200817_173150_151_1597832962711.jpg
Igitangaza yemeye ko habayemo kwibeshya mu gukora ‘mutation’

Aho byapfiriye

Igitangaza Anne Marie wavutse mu 1984 yemeza ko yari umugore wa Hendrik Noordam wavutse mu 1942 (nk’uko Igitangaza yabitangarije Bwiza) baratandukanye bitewe n’amakimbirane bagiranye. Byatumye Igitangaza ashakana n’undi mugabo nk’uko abivuga, ibibazo bitangira kuvuka muri uyu muryango, bigera no ku muryango wa Kajyambere Silas.

Ubwo Igitangaza yari yarashakanye n’undi mugabo nk’uko yabitangarije BWIZA, byababaje Hendrik Noordam, ajya kumurega mu rukiko kugira ngo amuhe ya mitungo yari yaraguze kuko ngo yayibarujeho mu buriganya, yari iye nk’umugabo kuko amafaranga yo kuyigura ngo ni we wayamwohererezaga nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko. Iyo mitungo irimo ubutaka nimero UPI: 04/03/08/3634, UPI: 04/03/08/3635, UPI: 04/03/08/3628 (uburimo agace Kajyambere avuga ko yagurishije n’akandi kubatsemo Susa Gardens ) ndetse nubundi bufite nimero UPI: 04/03/08/3627.

img_20200817_173941_433_1597831366508.jpg
Urugo rwa Kajyambere rwegeranye na Susa Gardens

Muri iki kirego cya Hendrik Noordam, ka gace karimo ikibanza Kajyambere n’umuryango we batuyemo, yakabaze mu butaka Igitangaza yaguze kandi ibyo Kajyambere, Manene Ladislas, Igitangaza n’abaturage bahegereye barabihakana. Mu byo bose bavuga ko uyu Muholandi yaba yitwaza, ni uko bigaragara ko ubutaka bwose bufite nimero 3628 bubaruye ku uvuga ko yahoze ari umugore we, Igitangaza Anne Marie.

Bwiza.com yabajije Igitangaza impamvu hatabaye ‘mutation’ ibi bibazo bitaravuka, asubiza ati: “Bakoze mutation nanjye, dusaba ibintu bijyanye n’ibyangombwa ndabihabwa, ndubaka ubwo batubwira ko agace gasigaye k’uriya musaza bazagaha indi nimero, bazakora icyitwa ngo ni sub-division. Ubwo rero ibyo igihe bitari byagakozwe, naje kugirana ikibazo n’umugabo twabanaga, turatandukana. Dutandukanye, umugabo antera amahane, mu bintu by’imitungo, tujya mu manza, banyirukana mu nzu (ubu irimo akabari ka Susa Gardens), inzu yanjye barayisigarana nibyo bansanganye byose yaraje barabinyaka.”

*Inyandiko y’Urukiko rw’Ubujurire yo ku wa 15 Werurwe 2019 Bwiza yabonye, igaragaza ko rwanzuye rwemeza ko amasezerano y’ubugure yo ku wa 15 Gicurasi 2015 hagati ya Igitangaza na Manene Ladislas ari baringa, kubera ko ngo Manene mu nama y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze yabaye tariki ya 27 Ukwakira 2017, yemeye ko Hendrik ari we baguze, akanamwishyura.

screenshot_20200820-082315_1597906103756.jpg Urukiko rwemeje ko amasezerano yo ku wa 15 Gicurasi 2015 ari baringa

Igitangaza yakomeje ati: “Yamburanyije inzu, azi neza ko atari iye, ibihamya bihari n’inyandiko ze zihari, n’amabaruwa noneho umuzungu yarampuguje abonye bimuhiriye, arashaka guhuguza n’uriya musaza. Mu byukuri koko, umusaza arimo ararengana nk’uko nanjye narenganye. Banyatse ibyanjye, banyirukanamo, none badukiriye n’umusaza. Nta giceri cy’atanu bamuhaye, ntibamuguriye, nanjye sinahaguze, ndemeza neza ko twamuguriye agace kamwe, kubatsemo iriya nzu (Susa Gardens) akandi gace yasigaye agatuyemo.”

Abandi bemeza ko Kajyambere atigeze agurisha n’ikibanza atuyemo

Manene Ladislas waguze ubu butaka na Kajyambere yahamirije Bwiza ko yamugurishije agace gato mu kibanza nimero UPI: 04/03/08/3628, batigeze bagura naho atuye, bityo ngo Hendrik Noordam aramurenganya. Ati: “Naguze ikibanza kirimo abantu bane, kingana na metero 30 kuri 30 nk’uko akarere kahapimye. Umuzungu araza, ati ngurisha ubu butaka, ndabumugurisha. Umuzungu ati ko none nashakaga kubaka, ati ni ukumpinduriza, nti njyewe rero ntabwo nari nagahinduje n’abo naguze nabo, ahubwo reka tubasabe kuko bari baje mu bagabo bubwo bugure. Twaje kubona tubona umuzungu atangiye kubaka.”

Nyuma y’aho hajemo imanza z’umugore w’uwo muzungu (Igitangaza), bijya mu nkiko, bigeze aho Kajyambere ati ko muri mu manza z’ubu butaka, ko ntari nabona icyangombwa cyanjye, mwampaye icyangombwa cy’iki gisate cyanjye, umugore ati reka imanza zirangire, nzakiguha.”

Urukiko Rukuru rwa Musanze rwagiye aho iki kibanza giherereye ruhacira urubanza. Manene Ladislas avuga ko icyo gihe yari mu batangabuhamya, yereka urukiko ubutaka yaguze. Urukiko rwanzuye ko Igitangaza waburanaga na Hendrik atsinzwe, ategekwa gusubiza ubu butaka uyu Muholandi babanye nk’umugore n’umugabo mu gihe cy’imyaka itatu.

Manene avuga ko we, umuyobozi w’Umudugudu n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri bageze kuri ubu butaka, banzura ko Hendrik Noordam agomba gufata metero 30/30 yaguze miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda, igice gisigaye kuri cya kibanza nimero UPI: 04/03/08/3628 akakirekera Kajyambere. Icyo gihe ngo bateguye umunsi Kajyambere na Hendrik bazagira ku biro byAkarere, buri wese akandikwaho igice cye.

Manene ati: “Nyuma y’aho rero ku murenge bongeye kumpamagara, bati umuzungu ari gusaba ubwo butaka bwose. Tujya ku murenge, ndabisobanura, bumvisha umuzungu ko agomba gusigarana metero 30/30, ati reka da ubutaka bwose ni ubwanjye!”

Nyiraneza Francine, umukobwa wa Kajyambere Silas avuga uko se yagurishije agace kamwe, agasigaza ikibazanza atuyemo n’uko batunguwe no kumva ngo bagiye kukivanwamo namategeko. Agira ati: “Papa yaravuze ati reka nkebeho inyuma y’urugo, akataho agace gatoya, akagurisha Manene. Umuzungu ni bwo twumvaga ari kuvuga ngo mumvire mu isambu kandi tuzi ko ari Manene twagurishije. Ikibanza twasigayemo ni cyo bari kujyanira ubusa. Twagana he? Ko nta handi twagana, twagana he?”

Dukuzimana Fabien ni umuturanyi wa Kajyambere Silas. Mu buhamya bwe bw’uko Kajyambere agiye kuvanwa aho atuye, yagize ati: “Uyu musaza Kajyambere byavuzwe ko ari gutezwa cyamunara iwe, kandi atarigeze agurisha. Iyo umuntu agurishije, hazamo abatangabuhamya. Icyo nzi cyo ni uko yigeze kugurisha igipande kimwe cyegeranye no ku muzungu, hagasigara ikindi gipande. Ariko urugo rwe ntabwo ararugurisha, keretse wenda niba bararugurishije mu buryo butemewe n’amategeko ariko mu bigaragara, Kajyambere ntabwo yigeze agurisha urugo rwe.”

Icyo uruhande rwa Hendrick Noordam Jan ruvuga

Ikibanza cyanditswe kuri Igitangaza (ni we cyakoreweho ‘mutation). Umunyamategeko Me Kamanzi Cyiza Benjamin wahagarariye Hendrick Noordam Jan mu Rukiko rw’Ubujurire, yavuze ko kuba cyaramwanditsweho ari uko Igitangaza yabwiye uyu Muholandi ko ari bwo buryo bwonyine bwari gutuma abona uruhushya rwo kubaka kuko we yari umunyamahanga, atari kurubona vuba. Ati: “Nyuma bakazabihindura, ikamwandikwaho.”

img_20200817_173324_500_1597921565794.jpg Hendrick ngo ntiyari kubona uruhushya rwo kubaka vuba yari n’umunyamahanga

Uyu munyamategeko yasobanuriye imbere y’urukiko uburyo Hendrick Noordam yagiye yoherereza amafaranga yo kubaka inzu irimo akabari ka ‘Susa Gardens’ no kubaka uruzitiro. Ngo igihe Hendrick yabaga ari mu Rwanda, yoherezaga amafaranga ayavanye kuri konti, ubwo yari mu Buholandi, yayohererezaga Igitangaza akoresheje RABO Bank. Mu nyandiko y’urukiko, agaragaza uburyo amafaranga yagiye yoherezwa.

img_20200817_173339_080_1597921993909.jpg
Aha hagaragara amwe mu mafaranga Hendrick Noordam yoherereje Igitangaza nk’uko Me Kamanzi yabyeretse urukiko

Bwiza.com twashatse kumenya icyo Hendrick Noordam avuga ku byo Igitangaza, Kajyambere Silas, Manene Ladislas n’abandi baturage bamushinja, tumuhamagara ku murongo wa telefone ye ngendanwa wa 0783…79 ntibyakunda, tumwoherereza ubutumwa bwanditse, kugeza ubu ntabwo arabusubiza. Twageregaje kumenya icyo Me Kamanzi wamuhagarariye mu mategeko abivugaho, tumwandikira ubutumwa, kugeza ubu na we turacyategereje igisubizo ku butumwa bwanditse twamandikiye kuri nimero ye ya 0788…79.

Mu gihe baba bagize icyo batangaza, turaza kucyongera muri iyi nkuru.

Abahesha b’Inkiko bagenda babivamo

Nyuma yaho Urukiko rw’Ubujurire tariki ya 15 Werurwe 2019 “rukijije urubanza mu ruhame” rukanzura ko ubutaka Igitangaza yaguze ari ubwa Hendrik Noordam, burimo n’agace Kajyambere atuyemo, uyu Muholandi yasabye Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Gaterura Justin kurangiza uru rubanza, ubutaka bumwegurirwe, Kajyambere n’umuryango we bamaze imyaka irindwi bagurishije ubutaka Manene Ladislas babuvemo.

screenshot_20200819-003845_1597828216096.jpg
Me Gaterura yari yateguje ko arangiza urubanza

Gusa uyu Muhesha w’Inkiko yageze nyuma abivamo kubera ko iryo rangiza ry’urubanza ryaba ridakurikije amategeko. Me Gaterura yagize ati: “Urwo rubanza uwo muzungu yararumpaye, ndanamusobanurira, ndamubwira nti ku cyemezo cy’urukiko munsi, ntabwo bigeze bavuga ngo Kajyambere avemo, wowe niba ubona hari amakosa urukiko rwakoze, wenda urukiko rwaribeshye, genda ukosoze urwo rubanza. Narasuzumye, ubu se aba ataravuyemo kera? Ni yo mpamvu nanjye naje kubivamo, nabibwiye uwo muzungu, ndetse yashatse kungendaho, ashaka kundega ko ntamurangirije urubanza, ndamubwira nti genda ukosoze, urukiko nirushyiramo icyemezo cyerekana ko Kajyambere agomba kuva muri icyo kibanza cyawe, uzaruzane ndukurangirize.”

Undi Muhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Mukasa Frodouald na we bisabwe na Hendrik Noordam nyuma y’uko mugenzi we Me Gaterura abivuyemo, tariki ya 27 Gashyantare 2020 yandikiye Igitangaza amumenyesha itariki uru rubanza ruzarangirizwaho. Iyi nyandiko igaragaza ko Kajyambere n’umuryango we banze kuva muri iki kibanza nimero UPI: 04/03/08/04/3628, ngo “ku bushake kandi bazi neza ko ari bo bakigurishije.”

img-20200819-wa0012_1597832350257.jpg
Me Mukasa ateguza bwa mbere Igitangaza na Kajyambere

Me Mukasa yari yamenyesheje Kajyambere n’umuryango we ko ku wa 6 Werurwe 2020 saa tanu z’igitondo, naba atarava muri iki kibanza n’inzu yubatsemo, azakurwamo hakoreshejwe ingufu za leta. Yamwibukije ko hari n’ibihano bitaganyirizwa uwanze kubahiriza ibyategetswe mu rubanza. Byamenyeshejwe umuyobozi wa polisi mu Karere ka Musanze na Gatifu w’Akagari ka Ruhengeri.

Mu gihe Kajyambere Silas n’umuryango we banze kuva muri iki kibanza n’inzu irimo, Me Mukasa yongeye kumwandikira tariki ya 10 Kanama 2020, amusaba na none kuvamo nyuma yo kubisabwa na Hendrik Noordam. Yamumenyesheje ko tariki ya 13 Kanama 2020 n’uyu muryango baba bavuyemo, bitaba ibyo tariki ya 14 Kanama saa tanu z’igitondo bakazavanwamo ingufu za leta.

img-20200819-wa0014_1597832330877.jpg
Yongeye kumenyesha Kajyambere ko agomba kuva muri iki kibanza

Mu gihe uyu muryango kandi wanze kuva muri iki kibanza, tariki ya 17 Kanama 2020 mu masaha y’igicamunsi, Me Mukasa yasubiyeyo agiye kurangiza urubanza, abaturage benshi bari bahari baramwamagana, asubirayo atabikoze. Icyo gihe yari yaherekejwe n’abapolisi, na bo basabye abaturage gutaha babonye ko binaniranye, nabo bajya mu modoka yabo (Panda Gari) baragenda. Bwiza.com yashatse kuvugana nuyu muhesha winkiko byagaragaraga ko yarakaye, agira ati: Nabamenye muri itangazamakuru, ntabwo mbavugisha.

img_20200817_160729_262_1597832728836.jpg
Abaturage bamaganye Me Mukasa wari ugiye kurangiza urubanza, ataha atabikoze

Icyo Bwiza yiboneye

Ubwo yageraga aho ikibanza Kajyambere Silas numuryango we atuyemo, badikanyije n’akabari ka Susa Gardens kubatse mu kandi gace Manene Ladislas yaguze n’umwe mu bandi batatu. Mu kibanza cya Kajyambere hubatsemo inzu ebyiri (iyo kubamo nigikoni), inyuma yazo hahinze urutoki. Nk’uko bigaragara, Hendrik Noordam yazitizije ubutaka yaguze senyenge hose, ariko bigaragara ko kwa Kajyambere nta yo ihari. Nk’uko bigaragarira amaso kandi, urugo rwa Kajyambere ruzengurutswe n’ubutaka uyu Igitangaza yaguze na Manene keretse ku gice cy’imbere kireba mu Mujyi wa Musanze.

Ikindi Bwiza yabonye mu nyandiko y’Umuhesha w’Inkiko, Me Gaterura mbere y’uko ava muri uru rubanza, yari yaramenyesheje Kajyambere Silas ko agomba kuva muri ubu butaka atuyemo, harimo nimero zubutaka butari ubwo yagurishije Manene Ladislas. Igice cyubutaka yagurishije kiri mu kibanza nimero UPI: 04/03/08/3628, gusa Me Gaterura yanditse nimero UPI: 04/03/08/36218.

Iyi nyandiko ifite umutwe wo KUKUMENYESHA INTEGUZA, iragira iti: “Bwana, Mbisabwe na Hendrik Noordam Jan wagutsinze Igitangaza Anne Marie mu rubanza RCA00001/2018/CA rwo ku wa 15/03/2019 aho Urukiko rwemeje ko inzu iri mu kibanza gifite UPI: 04/03/08/36218 ari iya Hendrik Noordam Jan, akaba inzu atuyemo iri muri iki kibanza twavuze muri iyi nyandiko kandi ubutaka ari ubwa Hendrik Noordam Jan.

Dushingiye ku ngingo ya 49 z’Itegeko No 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’abahesha b’inkiko b’Umwuga igika cya 3; Tukwandikiye iyi nyandiko tugusaba kuba mu gihe cy’iminsi cumi nitanu (15jrs) uhereye igihe uboneyeho iyi nyandiko waba umaze kuva muri iki kibanza twavuze haruguru. Muri iyi nyandiko, utegetswe kuva muri iki kibanza ni Kajyambere Silas.”

Abaturage batangaje ko bafite gahunda yo kurwanirira Kajyambere Silas, ntakurwe mu kibanza atuyemo kandi arengana. Barashaka ko inzira yo kugikemura yatangira bundi bushya, bahereye ku nzego zo hasi ngo kuko uburyo cyakemuwemo bwabayemo amanyanga. Barifuza ko kandi inzego zishinzwe gukemura ibibazo nk’ibi zakwigerera aho ikibanza kiri zigahabwa ibimenyetso bigaragaza akarengane Kajyambere yagiriwe.

Naho Igitangaza Anne Marie, na we avuga ko urukiko rwamurengenyije rumwambura ubutaka n’inzu yari yariyubakiye, ruyiha Hendrik Noordam. Yatangaje ko yagejeje ikirego cye muri Perezidansi, bamubwira ko abanza kubariza mu nzego zibanze. Yavuze ko ateganya kujuririra icyemezo cyamuvanye mu bye nk’uko abitangaza.

Gusa n’ubwo avuga ibi, akaba yatangaje ko yaguze ubutaka na Manene Ladislas, uyu Manene aramwihakana akavuga ko ahubwo yabugurishije Henrick Noordam. Ibi byemezwa n’ikiganiro uyu mugabo yagiranye na Bwiza ndetse n’inyandiko z’Urukiko rw’Ubujurire ifitiye kopi.

Soma Izindi Nkuru

18 Responses

  1. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Ubutabera bwo mu Rwanda ntibukeneye ukuri:bukeneye ibimenyetso, ubundi hagakora ifaranga.Iyo udafite ibyo byombi, ibyawe babirya ukanuye amaso.

  2. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Ubutabera bwo mu Rwanda ntibukeneye ukuri:bukeneye ibimenyetso, ubundi hagakora ifaranga.Iyo udafite ibyo byombi, ibyawe babirya ukanuye amaso.

  3. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    uwo muzungu niba ari umushoramari yarazanye ibyunguka, Kajyambere Silas aririrwe. Naba ashaka aho acumbika. Umuhorandi gukura umunyarwanda mu bye,agashyigikirwa, ni akumiro!

  4. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    uwo muzungu niba ari umushoramari yarazanye ibyunguka, Kajyambere Silas aririrwe. Naba ashaka aho acumbika. Umuhorandi gukura umunyarwanda mu bye,agashyigikirwa, ni akumiro!

  5. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Ntekereza kobisobanutse bafate Aho umuzungu yaguriwe nahoyubatse bahamuhe bafate naho kajyambere atuye he ahagumane ikindi uwo ngo Ni igitangaza agende birasobanutse bandike ubutaka bwumuzungu kumazina ye kajyambere nawe age ahandikweho uwo witwa igitangaza aragenda neza kuko yaratumwaga ahubwo yashats guhuguza umuzungu indaya zibana nabazungu nzi benshi zahiy zishuka ngo babandikeho ibintu kugira kubaka byorohe ok mubakirize urubanza gutyo kd birasobanutse

  6. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Ntekereza kobisobanutse bafate Aho umuzungu yaguriwe nahoyubatse bahamuhe bafate naho kajyambere atuye he ahagumane ikindi uwo ngo Ni igitangaza agende birasobanutse bandike ubutaka bwumuzungu kumazina ye kajyambere nawe age ahandikweho uwo witwa igitangaza aragenda neza kuko yaratumwaga ahubwo yashats guhuguza umuzungu indaya zibana nabazungu nzi benshi zahiy zishuka ngo babandikeho ibintu kugira kubaka byorohe ok mubakirize urubanza gutyo kd birasobanutse

  7. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    nzaba numva amaherezo y’uyu musaza ugiye gutabwa hanze n’umuzungu! La raison du plus fort est toujours la meilleure!

  8. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    nzaba numva amaherezo y’uyu musaza ugiye gutabwa hanze n’umuzungu! La raison du plus fort est toujours la meilleure!

  9. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Iki kibazo gishingiye kukuba nta sub-division yakozwe bigatuma mutation ikorwa ku butaka bwose.

    Kugira ngo Kajyambere agumane uburenganzira ku butaka bwe birasaba gusubira aho byatangiriye hakarebwa amasezerano y’ubugure yagiranye na Manene bakamenya metero yamugurishije hanyuma hagakosorwa amakosa yakozwe.

    Ibi bimaze gusobanuka byasaba kuregera urukiko hagasabwa gutesha agaciro icyangombwa cy’ubutaka maze hagakorwa 2 ( hagakorwa icy’ahangana n’aho manene yagurishije n’icy’ahasigaye ha Kajyambere).

    Igihe cyose ikosa bavuga ryakozwe ridakosowe nta kizabuza urubanza kurangizwa Kajyambere akava mu butaka kuko mu byaburanywe byose ntaho nabonye ikirego cya Kajyambere gisaba gutesha agaciro icyangombwa cyatanzwe nyuma ya mutation.

  10. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka

  11. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka

  12. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka

  13. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Kajyambere arenganurwe kukoararengana kuko bitaribyo hazavamo ibintubyinshi

  14. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Kajyambere arenganurwe kukoararengana kuko bitaribyo hazavamo ibintubyinshi

  15. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Aimable kukiubutabera buha Agaciro umunyamahanga Ukakima umwenegihugu urwanda si Congo yamunzwe naruswa murebe ukuri mwirengagize kash me.mukasa????

  16. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Aimable kukiubutabera buha Agaciro umunyamahanga Ukakima umwenegihugu urwanda si Congo yamunzwe naruswa murebe ukuri mwirengagize kash me.mukasa????

  17. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Aimable kukiubutabera buha Agaciro umunyamahanga Ukakima umwenegihugu urwanda si Congo yamunzwe naruswa murebe ukuri mwirengagize kash me.mukasa????

  18. Rwabuze gica hagati y’Abanyarwanda babiri n’Umuholandi bapfa ubutaka
    Aimable kukiubutabera buha Agaciro umunyamahanga Ukakima umwenegihugu urwanda si Congo yamunzwe naruswa murebe ukuri mwirengagize kash me.mukasa????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *