Nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ku butaka no kugaragara ko badashoboye guhangana n’ingabo za AFC/M23, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa zakajije umurego mu bikorwa byo gutera ibisasu ku baturage b’abasivili.
Nk’uko bitangazwa n’Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara, kuva ku wa Mbere, itariki 22 Kamena 2026, saa 11h30 kugeza kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 23 Kamena 2026, saa 12h00, bagabye ibitero simusiga ku bice bituwe cyane bya Bidegu no mu nkengero zaho, bakoresheje drones za kamikaze na KT-6.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 23 Kamena 2026 kandi, hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na tanu za mu gitondo, iryo huriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi zakajije umurego mu bitero by’indege byibasiye uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Mikenke.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero bya bombe bikomeje kandi bikwirakwira byateje impfu z’abasivili benshi, abandi benshi barakomereka, bituma ibihumbi by’abaturage bahunga. AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje ubudahwema kurengera, no kurinda abaturage b’abasivili ibitero byose.


