Perezida Paul Kagame yahishuye ko ari umukristu Gatolika, ndetse ko hari ubwo yagiye gusaba Penetensiya bikarangira abeshye kugira ngo ahabwe isakaramentu ry’ugukomezwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena, ubwo yari Mu Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabereye i Rusororo.
Yagize ati: “Ndi umunyagatolika. Ibyo na byo ni irage, namubaye ntabifitemo uruhare, ntabizi; ariko nkuze ndabyubahiriza, ababingize ndabyemera.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu myaka ya kera ubwo yari acyiga mu mashuri abanza, yagiye kwigira isakaramentu ry’ugukomezwa, biba ngombwa ko asabwa kwicuza.
Aseka cyane yakomeje ati: “Nagiyeyo, ngezeyo ibyo navuze n’ubundi ubanza bitavugwa😂. Ariko kuko bari bambwiye ngo ngomba kubikora, iyo ntaza kubikora ntabwo bajyaga kunkomeza. Rero ndagenda ngezeyo, ndahimba. Reka icyaha nkigarukirize aha, ariko naravuze nti ‘nagize ntya,…’ ariko ntabyo nakoze. Narimo nshakisha icyaha ngomba kwicuza kugira ngo nkomezwe.”
Umukuru w’Igihugu ahuza ibyamubayeho n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, yavuze ko ibyo kwicuza bihari, ndetse ko abantu bakwiye kwatura bakavuga ibyo bakoze.
Yavuze ko iyo umuntu yicujije abohoka ibyo yakoze, ariko bikanafasha abandi bose bamwumvise.
Ati: “Ni ibintu biremereye, bivunanye, ariko ni ibintu na ngombwa bifasha sosiyete gukira ibikomere. Ndashimira ko hari ababikoze muri iyi nama ya mbere, rwose ni byiza kuganira amateka, n’ubwo hari abacamanza nta wuzakurikirwa n’urwo rubanza. Ahubwo birafasha. Birafasha pe! Bivura roho, bifasha imitima yacu.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko kubohoka abantu bakicuza, bituma abantu bareka kwishishanya, asaba abantu kwicuza ibyo bakoze.


