Bobi Wine yakubitiwe ukuri_Perezida Yoweri Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko mukeba we Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yakubitiwe ukuri n’abashinzwe umutekano muri Uganda, ubwo bamukubitiraga mu gace ka Arua mu myaka ibiri ishize bamushinja gutera amabuye imodoka za Perezida Museveni.

Byabaye tariki ya 13 Kanama 2018, ubwo Bobi Wine na bagenzi be bari bavuye gushyigikira Kassiano Wadri mu matora y’uwagombaga guhagararira agace ka Arua mu nteko ishinga amategeko ya Uganda.

Byavuzwe ko impamvu Bobi Wine yatawe muri yombi n’abasirikare badasanzwe ba Uganda bikagera n’aho bamukorera iyicarubozo, ari uko we n’abamushyigikiye bari bateye amabuye imodoka zari ziherekeje Perezida Museveni.

Izo mvururu zasize Yasin Kawuma wari umushoferi wa Bobi Wine arashwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, Bobi Wine akemeza ko ari we bashakaga.

Ku wa 19 Kanama 2018 Perezida Museveni yasohoye itangazo rinyomoza iyicarubozo Bobi Wine yavugaga ko yakorewe, yemeza ko uyu muhanzi wavuze ko yakubiswe by’intangarugero nta gikomere na kimwe afite.

Museveni yagize Ati: “Abaganga bambwiye ko nta gikomere afite haba mu mutwe, mu gatuza cyangwa ngo abe hari igufwa yavunitse.”

Nyuma y’imyaka ibiri Perezida Museveni avuze ko Bobi Wine wagiye no kwivuriza muri Amerika atigeze yicwa urubozo n’abasirikare ba Uganda, yashize avuga ko kuba Bobi Wine yarakubiswe yari abikwiye. Yabitangaje ejo ku wa Gatandatu ubwo yari mu muhango wo kwinjiza mu gipolisi cya Uganda abapolisi bashya 4,809 baheruka kurangiza ikosi.

Umukuru w’igihugu cya Uganda yavuze ko abasirikare bakubise Bobi Wine mu rwego rwo kwirwanaho, ngo kuko uyu mudepite yari yabarwanyije bikagera n’aho ashaka kubakubita.

Perezida Museveni yagize ati: “…Incuti yacu nto Bobi Wine yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano, ndatekereza baramukubise gake, hanyuma abantu baza bavuga bati ohh, umudepite yakubiswe? Icyo navuze naravuze nti reka nige uburyo yakubiswemo. Mu igenzura ryanjye, nasanze uwo mugabo yakubitiwe ukuri.”

Museveni yunzemo ati: “Ndatekereza ko hari abantu bo muri SFC bari bari aho batari Polisi…ubwo basangaga aho uyu mudepite yari ari mu cyumba, bari bari kumushakisha kubera ko mbere yaho hari ibibazo yari yateje. Bariya bantu yagerageje kubataka, bagerageza kubakubita ibipfunsi na bo barabakubita, kugeza igihe babarushirije imbaraga, kandi bakibaganza ntabwo bongeye kubakubita. Ndatekereza ko bitwaye neza kubera ko birwanagaho, muri uko kwirwanaho ntawe bigeze bakubita.”

Bobi Wine abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko bibabaje kumva Museveni amushinja gukubita igipfunsi abasirikare, nyamara bari bitwaje intwaro zose, aboneraho kumuburira amubwira ko byanga byakunda iherezo rye ritazaba ryiza.

Ati: “Birababaje kuba avuga [Museveni] ko nagerageje gukubita abamurinda bari bitwaje imbunda z’ubwoko bwose. Ndakubwiza ukuri ko utazigera useka bwa nyuma Museveni. Abategetsi bose babi mu mateka bashimishijwe cyane n’ububabare bwabahohotewe, ariko ntibigera baseka bwa nyuma!”

Byitezwe ko Museveni na Bobi Wine bahora bahanganye bazahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda agomba kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *