Mu gihe Igikombe cy’Isi cya 2026 gikomeje gukurikirwa n’imbaga y’abafana hirya no hino ku isi, umunyaghana uzwi cyane mu bikorwa by’ubupfumu, Nana Kwaku Bonsam, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ubuhanuzi bushya burebana n’imikino yo mu ijonjora ryo gukuranwamo.
Bonsam yavuze ko amaze “kubona mu buryo bw’umwuka” ko Cape Verde izatungura igasezerera Argentina iyobowe na Lionel Messi mu mukino uteganyijwe ku wa 3 Nyakanga kuri Hard Rock Stadium i Miami.
Uyu mugabo ntiyagarukiye aho gusa. Yanavuze ko Cristiano Ronaldo n’ikipe ya Portugal ari bo bazegukana Igikombe cy’Isi cya 2026, ashimangira ko “iby’iri rushanwa byamaze gufatwaho umwanzuro mbere y’uko bikina mu kibuga.”
Nana Kwaku Bonsam si ubwa mbere avuze amagambo nk’aya. Mbere y’umukino wahuje u Bwongereza na Ghana mu matsinda, yari yatangaje ko yavumye Harry Kane kugira ngo atazabona izamu. Uwo mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, Kane na we abura uburyo bwinshi bwari bwabazwe nk’ibitego, ibintu byatumye bamwe bongera kwibaza ku byo uyu mupfumu aba yatangaje, nubwo nta bimenyetso bifatika byerekana isano hagati y’amagambo ye n’ibyabereye mu kibuga.
Nubwo hari abatizera ibyo avuga, umukino uzahuza Cape Verde na Argentina usanzwe uri mu mikino itegerejwe cyane muri 1/16 cy’irangiza. Cape Verde, igihugu gifite abaturage basaga ibihumbi 500 gusa, kiri gukina Igikombe cy’Isi bwa mbere, kikazahura n’ubukombe bwa Argentina, igihugu gisanzwe gifatwa nk’imwe mu nkingi za ruhago ku isi.
Ni inkuru ikomeje gukurura impaka mu bafana ba ruhago. Hari abavuga ko umupira ukinirwa mu kibuga, abandi bakavuga ko gutungurana bishoboka mu marushanwa nk’aya.
Icyakora, kugeza ubu amagambo ya Nana Kwaku Bonsam akomeza kuba ibitekerezo bye bwite, kandi nta gihamya yemeza ko ibyo avuga ari byo bizaba. Igisubizo nyacyo kizava mu kibuga, aho amakipe yombi azaba ahatanira itike yo gukomeza muri iri rushanwa.


