Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko amasezerano ya Washington yasinywe haagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze umwaka atarashyirwa mu bikorwa kuko ku ruhande rwa Congo habuze ubushake bwa Politiki, ikindi iki gihugu kikaba cyarakomeje ubufasha bwacyo ku mutwe w’abajenosideri wa FDLR.
Ku wa 27 Kamena 2025 ni bwo Nduhungirehe na mugenzi we Therese Wagner Kayikwamba wa RDC bashyiriye umukono kuri ariya masezerano i Washington, mbere y’uko ba Perezida Paul Kagame na Felix Antoine Tshiekedi bayemereza imbere ya Perezida Donald Trump ku wa 4 Ukuboza.
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe bwa Afurika, Massad Boulos, mu cyumweru gishize yabwiye akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango w’Abibumbye ko ariya masezerano atarashyirwa mu bikorwa, kuko u Rwanda rwananiwe “gucyura ingabo zarwo” mu gihe Congo Kinshasa yananiwe gusenya FDLR.
Minisitiri Nduhungirehe mu kiganiro na France 24, yagaragaje ko kuba ariya masezerano atarashyirwa mu bikorwa byatewe na RDC itagaragaza ubushake bwa Politiki, ikindi ikaba ikomeje guha ubufasha FDLR yakabaye yarasenye.
Yagize ati: “Ingingo nyamukuru [y’amasezerano] yari iy’uko ibikorwa byo gusenya burundu abajenosideri ba FDLR bigomba gukorwa, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda. Yemwe hari na gahunda y’iminsi 90 yo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje. Icyakora, ikibazo nyamukuru ni ukubura ubushake bwa Politiki ku ruhande rwa Kinshasa.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko mu gihe amasezerano ya Washington ateganya ko hagombaga kubaho agahenge, kuva yasinywa ingabo za Kinshasa zakajije ibitero bya drone haba ku birindiro bya M23 ndetse no ku baturage b’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yavuze kandi ko Leta ya RDC itigeze ihagarika ubufasha bwayo kuri FDLR, ati: “Icya kabiri ni ikibazo cyo gusenya FDLR. Aho kwita kuri iyi ngingo, ingufu za nyuma Guverinoma ya Congo muri uyu mwaka wose yazishyize mu kongerera imbaraga FDLR ku ruhande rwa gisirikare, ariko no gushyira ku murongo FDLR ku ruhande rwa Politike, biciye mu bantu nka Jean-Luc Habyarimana uba hano mu Bufaransa cyo kimwe n’abandi bantu.”
Umunyamakuru yabwiye umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda ko Kinshasa yatangiye ibijyanye no gusenya FDLR, na we ati: “Niba yarabitangiye umusaruro uri he? FDLR iracyashyigikiwe na Guverinoma ya RDC, nta kintu na kimwe kirakorwa. Mwanumvise na Massad Boulos ku wa Gatanu abwira akanama k’umutekano ko RDC ntacyo irakora ku bijyanye no gusenya FDLR.”
Minisitri Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitandukanye na RDC, ku wa 5 Kamena 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yemereye abadepite ko u Rwanda ruri kubahiriza aya masezerano, mu gihe RDC itaragira icyo ikora.
Icyo gihe kandi  Rubio yababwiye ko afite icyizere ko hagati muri Nyakanga 2026, u Rwanda ruzaba rwavanye ingabo zarwo muri RDC, gusa kuri iyi ngingo Nduhungirehe yasobanuye ko ibyo byashingiye ku gitekerezo u Rwanda rwatanze.
Ati: “Nta gihe ntarengwa cyatanzwe na Amerika. Ni twebwe u Rwanda, mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington agamije amahoro n’iterambere, twatanze igitekerezo cy’uburyo impande zombi zakwihutisha gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje.”
Minisitri Nduhungirehe yaboneyeho kunenga ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gufatira u Rwanda, ashimangira ko nta gisubizo bishobora kuzana.
Ati: “Mbere na mbere, ibi bihano birabogamye. Bibogamira ku ruhande rumwe kandi nta musaruro byatanga. Gutanga ibihano si inshingano y’umuhuza. Niba umuhuza abona ko gufata ibihano ari ngombwa, kubifatira uruhande rumwe byoshya urundi.”
Yunzemo ati : “Ariko ku rundi ruhande, tubwira umuhuza wa Amerika ko twagiranye amasezerano n’uruhande rwitwa RDC, rwemeye guhagarika imirwano no gusenya FDLR. Amahoro ntiyaboneka mu gihe uruhande rumwe ari rwo rwubahiriza ibyo rusabwa mu masezerano.”


