Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran zikomeje gushaka uko zakemura amakimbirane amaze igihe hagati yazo, binyuze mu biganiro biri kubera i Doha muri Qatar. Nubwo impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro, haracyari ukutumvikana ku buryo ibyo biganiro bikorwa ndetse no ku ngingo z’ingenzi zigomba gukemurwa.
Ku wa 17 Kamena 2026, Amerika na Iran basinye amasezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding – MoU) yongereye igihe cyo guhagarika imirwano iminsi 60. Muri ayo masezerano, bemeranyije gukomeza ibiganiro ku bibazo bikomeye birimo gahunda ya Iran y’ingufu za kirimbuzi, ibihano mpuzamahanga byafatiwe Tehran, umutungo wa Iran wafunzwe n’uburyo bwo kugenzura umuhora wa Hormuz, unyuramo igice kinini cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al Thani, yakiriye intumwa za Amerika zirimo Steve Witkoff na Jared Kushner, mu rwego rwo kongera guhuza impande zombi.
Amerika ivuga ko ibiganiro biri kuba mu buryo butaziguye, ariko Iran yo ikavuga ko iri kuganira na Qatar nk’umuhuza, aho itemera ko hari ibiganiro byeruye hagati yayo na Washington.
Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwifuza ko ibiganiro byatanga umusaruro, ariko ashimangira ko Amerika ifite ubushobozi bwo kwirwanaho igihe byaba ngombwa.
Yongeye kuvuga ko niba Iran yakongera guhungabanya urujya n’uruza rw’amato anyura muri Hormuz, Amerika ishobora gusubiza ikibazo mu buryo bwa gisirikare.
Yavuze kandi ko ibiganiro bya tekiniki hagati y’impande zombi bikomeje, nubwo Iran ibihakana mu ruhame.
Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwa Tehran bwatangaje ko butagiye mu biganiro bitaziguye na Amerika, ahubwo buzakomeza ibiganiro binyuze muri Qatar.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko igihugu cye gitegereje ko Amerika ibanza kurekura miliyari 6 z’amadolari y’umutungo wa Iran wafunzwe, nk’intambwe ya mbere yo gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe.
Abahagarariye Iran bari bategerejwe kugera i Doha kugira ngo baganire na Qatar ku irekurwa ry’uwo mutungo ndetse n’ibindi bikubiye muri ayo masezerano.
Abasesenguzi bavuga ko hari bamwe mu bayobozi ba Iran batangiye gushidikanya ku musaruro w’amasezerano yasinywe muri Kamena.
Bavuga ko kugeza ubu nta mutungo warekuwe, ibihano byinshi bikaba bikiriho, ndetse n’ibibazo by’umutekano mu karere bikomeje, ari yo mpamvu bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran badashaka kwitabira ibiganiro byeruye na Amerika.
Nubwo hakiri ukutumvikana ku buryo ibiganiro bikorwa, impande zombi zigaragaza ko zifuza gukomeza inzira ya dipolomasi kuruta gusubira mu ntambara.
Abasesenguzi bavuga ko ibiganiro biri kubera i Doha bishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya umwuka mubi hagati ya Amerika na Iran, cyane cyane ku bibazo birebana n’umutekano wo mu Karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, ibicuruzwa binyura muri Hormuz, gahunda ya Iran y’ingufu za kirimbuzi n’ikorwa ry’amasezerano y’agateganyo yasinywe hagati y’impande zombi.


