HMuF5haXoAANpWv

Abadepite basabye MINUBUMWE kwihutisha ivugurura rya politiki y’ubumwe n’ubwiyunge

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Nyakanga, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya Politiki y’lgihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, 2020.

Abadepite basabye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kwihutisha gahunda yo kuvugurura Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igahuzwa n’igihe.

HMuF5hnWYAACRlh

Abadepite basanga Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igenda igera ku ntego yayo nyamakuru ariyo “kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, Abanyarwanda bose bafitemo uburenganzira busesuye kandi bafatanyije mu miyoborere myiza y’Igihugu no mu iterambere ryacyo” nk’uko bigaragazwa n’ibipimo bitandukanye ku bwiyunge mu Rwanda.

HMuF5hUXkAACL6h

Isesengura ryakozwe na Komisiyo rigaraza ko hakiri inzitizi n’ibibazo bikigaragara bikwiye kurushaho kwitabwaho birimo;

Gushyira imbaraga muri gahunda yo kubaka amacumbi no gusana ashaje ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye;

Gahunda yo kwigisha amateka;

Gukurikirana uko inzego zitandukanye zishyira mu igenamigambi ryazo gahunda z’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply