Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda hakiriwe itsinda ry’abapolisi bakubutse mu butumwa bw’Umuryango wo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahise basimburwa n’abandi.

CP Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ni we wakiriye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bayobowe na SSP Jean D’Amour Ndagijimana, bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrica, aho bari bamaze umwaka.


Basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi ryahagurutse i Kigali mu gitondo, riyobowe na SSP Emmanuel Busasa, na ryo rikaba rizamara umwaka muri Repubulika ya Centrafrica mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.


