Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu Ishami rishinzwe ibibazo bya ba mukerarugendo n’abaturage bayo, yashyize Uganda ku rutonde rw’ibihugu bifite umuburo wo ku rwego rwa kane (Level 4: Do Not Travel), isaba Abanyamerika kutahagirira urugendo urwo ari rwo rwose.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 15 Nyakanga 2026, rikubiyemo ibihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, aho Amerika ivuga ko umutekano wabyo uteye impungenge cyangwa ko ifite ubushobozi buke bwo gutabara abaturage bayo igihe bahura n’ibibazo.
Mu bihugu bya Afurika byashyizwe kuri uru rutonde harimo Uganda, Burkina Faso, Repubulika ya Centrafrique, Tchad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Libya, Mali, Niger, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani.
Hari kandi ibindi bihugu byo ku yindi migabane birimo Afghanistan, Belarus, Myanmar, Haiti, Iran, Iraq, Lebanon, Koreya ya Ruguru, u Burusiya, Syria, Ukraine na Yemen.
Leta ya Amerika yasobanuye ko urwego rwa kane ari rwo rwego rwo hejuru mu miburo y’ingendo, rukaba rutangwa igihe igihugu gifite ibibazo bikomeye by’umutekano cyangwa Amerika idashobora gutanga ubufasha buhagije ku baturage bayo bari muri icyo gihugu.
Uyu muburo ureba ingendo zose zirimo ubukerarugendo, ubucuruzi, ibikorwa by’ubutabazi n’izindi mpamvu zose z’urugendo.
Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo gishobora kugira ingaruka ku rwego rw’ubukerarugendo muri Uganda, igihugu gisanzwe cyakira umubare munini w’abakerarugendo baturuka muri Amerika no mu bindi bihugu. Gishyira kandi igitutu ku ngendo z’ubucuruzi, kuko ibigo byinshi n’amasosiyete yishingira ingendo bishobora guhagarika cyangwa kugabanya ibikorwa byabyo muri icyo gihugu.
Ni umuburo ukomeje kugaragaza impungenge Amerika ifite ku mutekano mu bice bitandukanye bya Afurika, mu gihe ibibazo by’intambara, iterabwoba n’umutekano muke bikomeje kwiyongera muri bimwe muri ibyo bihugu.


