Mu gihe hasigaye iminsi ibiri ngo hakinwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 uzahuza Espagne na Argentine, impungenge zatewe n’umwuka wanduye ushobora kwibasira agace ka New York na New Jersey zishobora gutuma FIFA ihindura uburyo umukino uzakinwamo.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri Stade ya MetLife ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026. Ariko mbere yawo, ubuyobozi bw’intara za New York na New Jersey bwatangaje impuruza ku bwiza bw’umwuka, nyuma y’uko imyotsi ituruka ku nkongi z’umuriro zikomeje kwibasira Canada ikwirakwiye muri ako gace.
Abaturage bagiriwe inama yo kugabanya ibikorwa byo hanze no kuguma mu nzu igihe bishoboka. Nubwo bimeze bityo, ikipe y’igihugu ya Espagne yakoreye imyitozo hanze ku wa Kane, mu gihe Argentine iteganya gukorera imyitozo yayo ya mbere muri New York kuri uyu wa Gatanu.
Iyi mibereho y’ikirere yatumye bamwe batangira kwibaza niba FIFA itazafata umwanzuro wo kongera ibihe byo guhagarika umukino kugira ngo abakinnyi babashe guhumeka no kwisuganya, nk’uko byakozwe mu mukino wa shampiyona y’abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahuje Gotham FC na Washington Spirit, aho umukino wahagaritswe inshuro ebyiri muri buri gice kubera umwuka wanduye.
Mu mikino yose y’Igikombe cy’Isi cya 2026, FIFA yari isanzwe itegeka ko haba akaruhuko ko kunywa amazi hagati ya buri gice cy’umukino. Gusa, niba ubwiza bw’umwuka bukomeje kuba bubi, hashobora kongerwaho akandi karuhuko mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bari kuri sitade.
Guverineri wa New York, Kathy Hochul, yasabye abaturage gukomeza gukurikiranira hafi amakuru ajyanye n’ubwiza bw’umwuka no gufata ingamba zirimo kuguma mu nzu no gukoresha udupfukamunwa ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’umwuka wanduye.
Hagati aho, umukino wa Shampiyona ya Major League Soccer wagombaga guhuza Chicago Fire na Vancouver Whitecaps wamaze gusubikwa kubera ikibazo nk’iki cy’umwuka wanduye.
Kugeza ubu, FIFA ntiratangaza niba hari impinduka zizakorwa ku mukino wa nyuma uzahuza Espagne na Argentine, gusa iki kibazo gikomeje gukurikiranwa mu buryo bwa hafi.


