Mu gihe ibizamini bya Leta byakomezaga hirya no hino mu gihugu, ku wa Gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2026, mu Kigo cya GS Camp Kigali cyakiriye abakandida bo mu Karere ka Nyarugenge, habaye igikorwa cyahungabanyije ituze ry’ikizamini nyuma y’uko umukandida afashwe akoresha telefone mu cyumba cy’ikizamini.
Amakuru Bwiza yamenye avuga ko mbere y’itangira ry’ikizamini cya mu gitondo, abakandida bose bari bongeye kwibutswa amabwiriza abuza kwinjirana telefone cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu cyumba cy’ikizamini.
Icyakora, umwe mu bakandida, Ngabonziza Olivier, yafatiwe mu cyumba cy’ikizamini cya Applied Chemistry afite telefone, aho bivugwa ko yari ari gukoresha porogaramu ya AI Gemini.
Nyuma yo gufatanwa iyo telefone, amakuru avuga ko Ngabonziza afatanyije na mugenzi we Muhirwa Placide barwanyije umwarimu wari ushinzwe kugenzura ibizamini, bashaka kuyimwambura ku ngufu. Muri uko guhangana, uwo mwarimu yaciriweho ishati.
Bagenzi b’uwo mwarimu n’inzego z’umutekano bahise batabara, maze Polisi ifatanya n’Ubuyobozi bushinzwe uburezi ku Karere bafata abo bakandida bombi.
Amakuru kandi avuga ko abo bakandida banditse inyandiko bemeramo ibyo bakekwaho, mu gihe telefone yafashwe ibikwa nk’ikimenyetso.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza uko ibyabaye byagenze, mu gihe inzego zishinzwe uburezi zikomeje kwibutsa abakandida kubahiriza amabwiriza y’ibizamini no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubakururira ibihano.


