Guverinoma ya Sudani y’Epfo yashyizeho amafaranga ya $50 (asaga Frw 73,000) ku Banyarwanda bashaka kwinjira muri icyo gihugu, binyuze muri gahunda nshya ya e-Visa.
Aya mabwiriza mashya areba kandi abaturage ba Kenya, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gihe Abarundi n’Abanyasomaliya bo bazajya bishyura $100. Abanya-Tanzania bo bazakomeza kwinjira muri Sudani y’Epfo badafite visa, naho Abanyafurika y’Epfo bemerewe kumara iminsi 30 batayisabye.
Abifuza kujya muri Sudani y’Epfo bazajya basaba visa banyuze ku rubuga rwa internet, bakabanza kwishyura amafaranga asabwa mbere y’urugendo. Guverinoma ivuga ko ubusabe buzajya butunganywa mu gihe kitarenze amasaha 72.
Iyi gahunda nshya yateje impaka kuko Sudani y’Epfo ari umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ufite intego yo koroshya urujya n’uruza rw’abaturage, abakozi n’abacuruzi hagati y’ibihugu biwugize.


