HN5CIN9WEAASFnN_copy_1000x720

Igikombe ni icya Perezida wacu, kizasigare inaha: Gen Mubarakh abwira APR FC

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC akanaba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, yasabye abakinnyi b’iyi kipe kwitwara neza muri CECAFA Kagame Cup 2026, bagatwara igikombe cy’iri rushanwa risanzwe riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Gen. Mubarakh yabivuze ku wa Gatatu, ubwo yasuraga ikipe ya APR FC ku kibuga cyayo cy’imyitozo i Shyorongi, aho yaganiriye n’abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe mbere y’uko itangira urugendo rwo guhatanira CECAFA Kagame Cup 2026.

Mu ijambo rye, Gen MK Mubarakh yabanje guha ikaze abakinnyi bashya, abibutsa amateka ya APR FC n’ibyagezweho n’iyi kipe mu myaka isaga 30 imaze ishinzwe.

Ati: “Iyi ni ikipe yashinzwe n’Umukuru w’Igihugu cyacu, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, mu 1993. Ni ikipe ifite amateka akomeye. Duhereye kuri iki gikombe mugiye guhatanira cya CECAFA Kagame Cup 2026, murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wacu.”

Gen. Mubarakh yakomeje asaba abakinnyi kongera guharanira kwegukana iki gikombe, avuga ko APR FC yagitwaye inshuro eshatu kandi ko izo nshuro zose cyegukanywe ubwo iri rushanwa ryabaga ryakiniwe mu Rwanda.

Ati: “Iki gikombe tugifite inshuro eshatu, kandi zose twagitwaye cyakiniwe hano ku butaka bw’u Rwanda. Murasabwa kongera mukagitwara. Nk’uko byahoze, igikombe ni icya Perezida wacu, kizasigare inaha.”

Gen MK Mubarakh kandi yashimiye abakinnyi ba APR FC ku byo bagezeho mu mwaka w’imikino wa 2025/2026, aho begukanye ibikombe bitatu birimo Shampiyona y’u Rwanda, Igikombe cy’Amahoro na Super Cup.

Yasabye kandi abakinnyi kudacika intege ku bijyanye n’ibihembo bitandukanye, avuga ko hari ibyo APR FC yagezeho bitahawe agaciro uko bikwiye, ariko ko nyuma ya CECAFA Kagame Cup hari ibindi bihembo bitegereje ikipe.

Ronald Ssekiganda wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be, yashimiye ubuyobozi bwa APR FC ku nkunga buhora bubaha, anizeza ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo begukane igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026.

APR FC izatangira urugendo rwayo muri CECAFA Kagame Cup 2026 ikina na Gor Mahia yo muri Kenya, mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu saa moya z’umugoroba (19:00) kuri Stade Amahoro i Remera.

APR FC iri mu itsinda rimwe na Gor Mahia, Vipers SC yo muri Uganda na FC Garde Républicaine yo muri Djibouti.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply