Ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri ushize mu kiganiro cyatambukaga live kuri X cyateguwe n’Umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, Delly Sesanga, umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yagaragaje ibyo asaba kugira ngo ibiganiro by’igihugu biteganyijwe bizagende neza, ashimangira ko hakenewe kwagura urwego rw’abitabira ibyo biganiro kurusha uko Leta ibiteganya ubu.
Ku bwe, nta gisubizo kirambye cyava mu biganiro bitarimo imitwe yitwaje intwaro igira uruhare mu makimbirane, uhereye kuri AFC/M23.
Yagize ati: “Abafatanyabikorwa bose bagomba kuba muri ibyo biganiro: Joseph Kabila, Nangaa, AFC/M23, n’abandi bose. Abanyapolitiki, imiryango ya sosiyete sivile, bose bagomba guhurira hamwe kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo ku bibazo by’igihugu.”
Yongeyeho ati: “Watekereza ute gukemura ikibazo cy’intambara utabanje kuganira n’abayirwana? […] Icyo tuvuga ni uko uburyo bwo gukora ibyo biganiro […] budakwiye kuba ibiganiro hagati ya Bwana Tshisekedi ku ruhande rumwe na AFC/M23 ku rundi ruhande gusa. Turavuga tuti: AFC/M23, Bwana Tshisekedi, Joseph Kabila, n’undi wese ufite ibibazo cyangwa ibyo anenga ku miterere y’igihugu, bose bahurire hamwe kugira ngo tubashe kubonera igihugu ibisubizo by’ejo hazaza.”
Ubwo yabazwaga niba abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo muri Kinshasa batifuza kwitabira ibiganiro bitarimo AFC/M23, Kabila, n’ihuriro “Sauvons la RDC” rye, Sesanga yatanze igisubizo kidashidikanywaho.
“Ibiganiro bitarimo abantu bose bafite uruhare mu bibazo ntibyatanga ibisubizo byazana amahoro, umutekano n’ituze mu gihugu cyacu. Tugomba kugira ubutwari bwo kubivuga. Kandi ndabivuga.”


