CTMT_Fatshi1 - Copie

Perezida wakorewe Coup d’État yagize uruhare rwihishwa mu biganiro byo muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Guinée-Conakry, Alpha Condé, bivugwa ko yagize uruhare rwa rwihishwa mu biganiro byagejeje ku itangizwa ry’umugambi wo gutegura ibiganiro by’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), ivuga ko Condé yagize uruhare mu biganiro byabaye mbere y’uko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, atangaza ku wa 17 Nyakanga 2026 ko igihugu cye kigiye gutegura ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo bya politiki biri mu gihugu.

RFI ivuga ko Alpha Condé atagaragaye ku mafoto yafashwe ku munsi Tshisekedi yatangarije ku mugaragaro uyu mugambi i Kinshasa, ariko amakuru atandukanye yemeza ko uyu wahoze ari Perezida wa Guinée mbere yo guhirikwa ku butegetsi muri 2021 yari ahari.

Umwe mu bantu bavuganye na RFI yagize ati: “Yashatse kuguma mu bwihisho.”

Uruhare rwa Alpha Condé muri iki gikorwa ngo ntirwatangiye ku munsi w’itangazwa ry’ibiganiro by’igihugu, RFI ikavuga ko rwari rwatangiye nibura mu ntangiriro za Nyakanga 2026.

Ku wa 3 Nyakanga, Alpha Condé yari i Brazzaville ubwo Perezida Félix Tshisekedi yari yagiye muri Congo-Brazzaville mu ruzinduko rw’akazi.

Nyuma y’iminsi mike, Condé kandi yahuye na Cardinal Fridolin Ambongo, wari wageze i Brazzaville.

Abantu begereye Perezida Tshisekedi babwiye RFI ko Alpha Condé ari umwe mu bantu Perezida wa RDC yizeye, mu gihe abasesenguzi bakurikirana politiki ya RDC bavuga ko uruhare rwe rushobora kuba rwaraturutse ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso.

Umwe mu basesenguzi yagize ati: “Niba ari Denis Sassou-Nguesso watanze igitekerezo cyo gukoresha ubwenge n’ubunararibonye bw’uwahoze ari Perezida wa Guinée, byanze bikunze ni Félix Tshisekedi wemeye ko agira uruhare.”

RFI ivuga ko umubano hagati y’imiryango ya Alpha Condé na Félix Tshisekedi ushobora kuba warakomotse no ku mateka y’ababyeyi babo, dore ko Étienne Tshisekedi, se wa Félix Tshisekedi, na Alpha Condé bombi bari abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu bihugu byabo.

Nubwo bimeze gutyo, RFI ivuga ko hakiri amayobera ku ruhare nyarwo Alpha Condé azagira mu byiciro bikurikira by’ibiganiro by’igihugu muri RDC.

Ibi bibaye mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amadini muri RDC bategereje iteka rya Perezida rizatangiza ku mugaragaro imyiteguro ya biriya biganiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply