Minisitiri w’Ubuhinzi wa Moldova, Radu Musteata, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi itatu gusa arahiye, nyuma y’amakuru yavugaga ko yigeze kuba umunyamuryango w’Ishyaka Democratic Party, ryari riyobowe n’umuherwe Vladimir Plahotniuc, wahamijwe ibyaha bya ruswa n’uburiganya.
Nubwo Musteata yahakanye yivuye inyuma ko atigeze aba umunyamuryango w’iryo shyaka, ibitangazamakuru byo muri Moldova byasohoye amafoto agaragaza yitabiriye ibikorwa byaryo ndetse anahabwa ikarita y’ubunyamuryango.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwegura kugira ngo arinde icyizere abaturage bafitiye Guverinoma nshya.
Yagize ati: “Guverinoma ifite inshingano zo gushyira mu bikorwa impinduka zikomeye mu gihe cya vuba. Mu rwego rwo gukomeza icyizere abaturage bayifitiye, nabonye ari ngombwa kwegura.”
Minisitiri w’Intebe Vasile Tofan yahise yemera ubwegure bwe.
Vladimir Plahotniuc, wahoze ari umwe mu banyapolitiki bakomeye kandi bakize muri Moldova, yakatiwe muri Mata 2026 igifungo cy’imyaka 19 nyuma yo guhamwa n’uruhare mu buriganya bwatumye miliyari imwe y’amadolari iburirwa irengero muri banki z’icyo gihugu. We yakomeje guhakana ibyo aregwa.


