Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa bwihariye kandi bw’ibanga ba Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na João Lourenço wa Angola.
Ubu butumwa bwashyikirijwe aba bayobozi biciye muri Minisitiri wa RDC ushinzwe ukwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni Isiloketshi.
Ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, Anzuluni yakiriwe na Perezida Cyril Ramaphosa i Pretoria, amushyikiriza “ubutumwa bwihariye kandi bw’ibanga” bwa Tshisekedi.
Umunsi wakurikiyeho, ku wa Gatanu tariki ya 24 Nyakanga, iyi ntumwa ya Tshisekedi yashyikirije ubutumwa nk’ubwo Perezida João Lourenço i Luanda.
Nubwo ibikubiye muri ubwo butumwa bitashyizwe ahagaragara, uruhande rwa RDC rwavuze ko ibiganiro bya Anzuluni na bariya ba Perezida bombi byibanze ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu, ndetse n’imibanire hagati ya RDC na byo.
Gusa, nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, muri izi ngendo za dipolomasi za Anzuluni, umwe mu myanzuro cyangwa inyandiko yagejeje ku bo yabonanaga na bo yari ijyanye na gahunda yo kwambura intwaro no gusenya umutwe wa FDLR.
Amakuru avuga ko Kinshasa yaba yarasinyanye amasezerano n’uriya mutwe usanzwe ukorana n’ingabo zawo, kugira ngo wemere kurambika intwaro, ndetse bivugwa ko haba hari inyandiko yashyizweho umukono na Perezida wa FDLR, Byiringiro Victor abyemera.
Kinshasa ivuga ko iyo gahunda ishingiye ku nzira yo gutuma abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi ku bushake, hakabanza igikorwa cyo kubakangurira kuva mu bikorwa by’uburwanyi, nyuma umutwe ugasenywa.
Guverinoma ya RDC ngo ibona ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda nk’irishobora kugira uruhare rukomeye mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Kinshasa kandi ibona ko gusenya FDLR ngo bishobora gukuraho icyo ibona nk’impamvu u Rwanda rukoresha mu gusobanura ko rufite impamvu z’umutekano zo kugira uruhare mu bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ikibazo cya FDLR ni kimwe mu ngingo z’ingenzi zikubiye mu masezerano ya Washington yasinywe hagati ya RDC n’u Rwanda.
Muri ayo masezerano, RDC yiyemeje gusenya uriya mutwe, mu gihe u Rwanda rwiyemeje gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwafashe.
Icyakora nyuma y’umwaka ariya masezerano asinywe, ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho rikomeje kugorana, mu gihe imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 igikomeje mu Burasirazuba bw’igihugu.
Ni imirwano kandi amakuru yemeza ko inakomeje kugaragaramo abarwanyi ba FDLR basanzwe bafatanya urugamba n’ingabo za Congo Kinshasa.


