HMJo4h0WAAAC-iq (1)

Gipupu yaguyemo abasirikare benshi ba FDNB na FARDC, yisubizwa na Twirwaneho

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa Twirwaneho watangaje ko wisubije uduce twa Gipupu na Kaseke duherereye muri Teritwari ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kutwirukanamo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa.

Amakuru y’ifatwa ry’utu duce twombi yemejwe na Colonel Rugabo Fidèle, abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Gipupu na Kiseke byafashwe. FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo bose bakwiye imishwaro bahungira mu ishyamba rya Equateur.”

Rugabo yavuze ko AFC/M23 na Twirwaneho basaba abaturage gusubira mu midugudu yabo, kuko umutekano wabo urinzwe.

Mu byumweru bibiri bishize na bwo Twirwaneho yari yatangaje ko yigaruriye agace ka Gipupu gasanzwe kabarizwa mu misozi miremire ya Itombwe.

Umuyobozi w’ingabo z’uyu mutwe, GĂ©nĂ©ral de Brigade Charles Sematama, aheruka gutangaza ko nyuma yo kukageramo byabaye ngombwa ko bakavamo bajya mu misozi ikitegeye, mu rwego rwo kwirinda kukarwaniramo n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC bikagira ingaruka ku baturage.

Gipupu yasubiye burundu mu maboko ya Twirwaneho na AFC/M23, mu gihe amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 23 Nyakanga hari drone yarashe ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo n’u Burundi zari muri kariya gace, inyinshi muri zo zikicwa.

Amakuru avuga ko abarokotse icyo gitero bahunze berekeza mu bice birimo Bibogobogo, abandi bajya mu mujyi wa Baraka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply