Imirwano hagati y’ingabo z’igihugu cy’u Burundi n’inyeshyamba za Red-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu, ikomeje kujya mbere mu ntara ya Rumonge nyuma y’iminsi itatu itangiye.
Ku cyumweru tariki ya 22 Kanama ni bwo izo nyeshyamba zasohoye itangazo rivuga ko zirwanyeho zikica abapolisi icyenda b’u Burundi n’abarwanyi 20 bo mu mutwe w’Imbonerakure, nyuma yo kugaba igitero ku birindiro byazo biri ahitwa Bugarama ho mu ntara ya Rumonge.
Amakuru yuriweho ku munsi w’ejo yo yavugaga ko abantu 15 ari bo baguye mu mirwano yasakiranyije impande zombi.
Radio RPA ivugira mu gihugu cy’u Burundi, yatangaje ko ingabo z’u Burundi zongeye kurasanira n’inyeshyamba za Red-Tabara ku rugabano rwa Komini Burambi yo mu ntara ya Rumonge na Mugamba yo mu ntara ya Bururi, gusa ibyangiritse bikaba bitaramenyekana neza.
Abatuye muri kariya gace batangaje ko bumvise urufaya rw’amasasu ubwo impande zombi zari zisakiranye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Bavuze ko imirwano yabaye mu ma saa cyenda z’igicuku, mu giturage cy’ahitwa Ku Nyoni kiri mu rugabano rwa Komini Mugamba na Burambi ndetse n’iya Bururi yo mu ntara ya Rumonge iherereye mu Burengerazuba bw’igihugu cy’u Burundi.
Amakuru avuga ko imirwano yabereye mu rugo rw’umuturage witwa Gilbert igasiga inyeshyamba zimennye urugi rw’inzu ye, ziba ibikoresho birimo ibibindi, ibinyobwa n’ibiribwa.
Imbonerakure ebyiri n’umusirikare umwe w’u Burundi ngo baguye muri iyo mirwano, mbere y’uko inyeshyamba za Red-Tabara zirengera muri Komini ya Buyengero zigasiga zirekuye abaturage zari zafashe bugwate ngo bazitwaze ibyo zari zasahuye.
Magingo aya nta rwego na rumwe rushinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi ruragira icyo ruvuga kuri iriya mirwano ikomeje kubera mu Burengerazuba bw’igihugu.


