Abakuriye inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bahuriye mu biganiro bigamije kurebera hamwe impamvu umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamba cyane ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
Ni ibiganiro biri kubera ku mupaka ugabanya ibihugu byombi wa Nemba ho mu karere ka Bugesera.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, mu gihe intumwa z’igihugu cy’u Burundi ziyobowe na Col. Ernerest Musaba ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri icyo gihugu.
Ibiganiro by’impande zombi byanitabiriwe n’Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) rihagarariwe na Col. Leo Malungo uriyobora.
Ibi biganiro bije mu gihe umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuzamba, kuva muri 2015, ubwo mu Burundi hageragezwaga Coup d’Etat abategetsi babwo bagashinja u Rwanda kuyiba inyuma.
Iby’ibi bihugu byombi byakomeje kuba bibi mu myaka yakurikiyeho, ubwo u Rwanda rwagabwagaho ibitero n’abantu bitwaje intwaro igisirikare cy’u Rwanda kikavuga ko babaga baturutse mu Burundi ndetse akaba ari na ho barengera.
Igiheruka ni icyo ku wa 27 Kamena cyagabwe mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru, gusa mbere yaho na bwo hari ibyari byagiye bigabwa muri ako karere ndetse n’aka Nyamagabe baturanye bigatwara ubuzima bw’abantu.
U Rwanda rubishingiraho rushinja u Burundi gucumbikira abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Hari n’ubwo ingabo z’ibihugu byombi zagiye zikozanyaho kubera ubwo bwumvikane buke, bikarangira hari abatakaje ubuzima.
Itangazo ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye tariki ya 10 Gicurasi, rivuga ko ku wa gatanu tariki 8 Gicurasi zarasaniye n’ingabo z’u Burundi mu kiyaga cya Rweru, biturutse ku itsinda ry’abarobyi b’Abarundi “binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu kiyaga Rweru”.
Ubwo bushyamirane bwasize umwe mu basirikare b’u Burundi arashwe n’Ingabo z’u Rwanda.
Magingo aya ibihugu byombi ntibihuza imvugo mu byo kuzahura umubano wabyo umaze imyaka itanu warazambye, bijyanye n’uko u Rwanda rugaragaza ubushake bwo kuwuzahura, u Burundi bwo bukavuga ko budashobora gukundana n’igihugu gikoresha uburyarya.
Perezida Evariste Ndahishimiye ubwo yari mu ntara ya Kirundo mu ntangiriro z’uku kwezi, yavuze ko u Burundi budashobora gukundana n’u Rwanda, ngo keretse rubuhaye abasize bakoze amahano yo muri 2015.
Ndayishimiye yagize ati: “ntitwifuza kugirana imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya, igihugu cy’ikiyorobetsi. Ntibishoboka ko hari igihugu kigomba kuvuga ko kigomba gukundana n’u Burundi nyamara cyiyorobeka, cyashyize ihwa mu kirenge kugira ngo turikandagiremo.”
Yunzemo ati: “Kera kugira ngo mugire umubano mwiza, umwana ukoze ikibi agahungira mu wundi muryango, wabazaga uriya muryango uti uyu mwana ko aje iwanjye ni amahoro? Hanyuma ababyeyi be bakavuga bati asize yononnye mu rugo, mumuzane ahubwo tumuhane.”
“Niba rero bashaka ubucuti ku Burundi, nibabanze abo bakoze amarorerwa babaduhe tubanze tubacire urubanza, nta Murundi wabonye biriya byago byo muri 2015 uzatekana atabonye ababikoze bahanwe.”
Ni amagambo Ndayishimiye yatangaje asa n’aho asubiza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari umaze iminsi agaragaza ko u Rwanda rwiteguye kugirana umubano mwiza n’u Burundi.


