Umugore w’imyaka 26 ukomoka i Goma, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yabonetse yapfuye i Kinshasa nyuma y’uko yari yabuze kuva ku wa 25 Nyakanga, nk’uko byatangajwe n’umuryango we mu itangazo.
Nk’uko abavandimwe be babivuga, Prisca Banza, wavutse ku wa 17 Ukuboza 2000, yaburiwe irengero nyuma yo kuva mu birori by’ubukwe byabereye mu gace ka Matadi Mayo (SeBo), muri Komini ya Mont-Ngafula.
Ubutumwa bwo gushakisha uyu mugore bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bwari bwahuruje abantu benshi bakoresha interineti bafite icyizere cyo kumubona.
Nyuma y’amasaha make, umuryango we watangaje ko yabonetse mu Bitaro bya Maman Yemo, aho byemejwe ko yapfuye.
“Dufite agahinda kenshi ko gutangaza urupfu rwa mushiki wacu dukunda cyane, Prisca Banza. Mushiki wacu yashimutiwe i Kinshasa. Umuryango we wari witeguye gukora ibishoboka byose kugira ngo aboneke ari muzima, ariko ikibabaje ni uko yishwe. Kugeza ubu, uko yapfuye nyirizina ntibiramenyekana,” nk’uko itangazo ry’umuryango ribivuga.
Umuryango uvuga ko utegereje ko inzego zibifitiye ububasha zigaragaza uko yapfuye nk’uko inkuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.
“Icyakora, dukomeje kugira icyizere ko ukuri kuzagaragara kandi ko Imana izatanga ubutabera kuri iyi mpanuka ibabaje. Dusaba buri wese gukomeza gusengera Prisca no gushyigikira umuryango we muri ibi bihe by’agahinda kenshi,” nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.
Amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yaba yaragabweho igitero n’abagize amatsinda y’abagizi ba nabi b’i Kinshasa azwi cyane ku izina rya “Kuluna.”
Kugeza ubu, aya makuru ntaremezwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Prisca Banza, ukomoka i Goma, yari azwiho kugira uruhare mu bikorwa by’urubyiruko mu Mujyi wa Goma mbere y’uko ava mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akajya gutura i Kinshasa.


