HOZh6Q7WEAAxftw_copy_1000x612

U Rwanda rwashyikirije RDC abaturage bayo bari bibeshyweho kuba abagize FDLR 

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2026, u Rwanda rwashyikirije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abaturage bayo 39 bari bararuzanwemo biciye muri gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro (DDR), gusa rukaza gusanga batarigeze baba abarwanyi ba FDLR.

Umutwe wa AFC/M23 wakiriye bariya bantu, mu itangazo wasohoye biciye muri Lawrence Kanyuka uwuvugira yavuze ko bariya baturage “basubijwe mu gihugu cyabo hubahirijwe agaciro n’icyubahiro bya muntu.”

Kanyuka yasobanuye ko aba bantu bari baragejejwe mu Rwanda muri gahunda ya DDR nyuma yo kugaragazwa nk’abahoze ari abarwanyi ba FDLR, nyuma biza kugaragara ko batigeze baba muri uwo mutwe.

Uyu muvugizi yashinje ubuyobozi bwa Kinshasa “gukomeza gushaka abantu mu baturage basanzwe bakabashishikariza kwiyita abarwanyi ba FDLR, kandi nta sano bafitanye n’uwo mutwe.”

Yavuze ko bamwe muri abo bantu ngo bahabwa amafaranga kugira ngo bemere kugaragazwa nk’abagize FDLR, nyuma bagashyikirizwa gahunda ya DDR ku bufatanye n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri RDC, MONUSCO.

AFC/M23 ivuga ko iyi nzira ikoreshwa mu gushyigikira inkuru ivuga ko abarwanyi ba FDLR bari gusubizwa mu Rwanda binyuze muri gahunda ya DDR.

Uyu mutwe kandi ushinja ubuyobozi bwa Kinshasa gukomeza guha FDLR umwanya ukomeye mu rwego rw’umutekano rw’igihugu, ukavuga ko “abarwanyi b’uwo mutwe bashyirwa mu nzego zitandukanye, zirimo Ingabo za RDC, FARDC, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse n’inzego z’umutekano za Leta.”

Bamwe muri bo banakoreshwa mu kurinda abayobozi bakuru b’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abandi bantu bakomeye.

AFC/M23 yamaganye bikomeye “ibikorwa byateguwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bigamije kuyobya abaturage ba RDC ndetse n’umuryango mpuzamahanga ku bijyanye n’umubare n’uruhare rwa FDLR mu bibazo by’umutekano mu karere.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply