G78ftHRXgAAems9

Perezida Kagame yahaye Brig. Gen. Munyengango inshingano nshya

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yagize Brig. Gen. Innocent Munyengango Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Serivisi z’ubwikorezi bwo Mu Kirere, asimbuye kuri uwo mwanya Jules Muheto Ndenga na we wahawe inshingano nshya.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi binyuze mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 30 Nyakanga 2026, rigaragaza kandi ko Jules Muheto Ndenga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Airport City, umushinga munini uzubakwa ukikije Ikibuga Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri kubakwa i Bugesera.

Brig. Gen. Innocent Munyengango yari asanzwe ari Umuyobozi Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Mu mwaka ushize wa 2025 ni bwo yazamuwe ku ipeti rya Brigadier General.

Mbere yaho yabaye Umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri RDF (J5), ndetse kuva mu 2017 kugeza mu 2020 yabaye Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yanabaye umwarimu mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

ATL yahawe kuyobora ni sosiyete ya Leta ishinzwe ibikorwa by’ingenzi mu rwego rw’indege n’ibijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, harimo no gukurikirana iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga gishya cya Kigali kiri i Bugesera ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Qatar.

Ku rundi ruhande, Jules Muheto Ndenga wari uyoboye ATL kuva mu Ukwakira 2024, yimuriwe kuyobora Airport City.

Ni inzobere mu bwubatsi (civil engineer) ifite uburambe mu mishinga minini y’ibikorwaremezo.

Mbere yo kwemezwa na Sena nk’Umuyobozi Mukuru wa ATL, yari asanzwe ari Umuyobozi w’agateganyo w’iyi sosiyete ndetse yagize uruhare mu mishinga y’iterambere ry’urwego rw’indege mu Rwanda, harimo n’ubufatanye n’Ikigo cya Qatar Aeronautical Academy.

Ishyirwaho rya Brig. Gen. Munyengango muri ATL ndetse no kwimurira Jules Muheto Ndenga kuyobora Airport City ni imwe mu mpinduka Perezida Kagame yakoze kuri uyu wa 30 Nyakanga 2026, zigamije gukomeza guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere n’umushinga wa Airport City uzajyana n’ikibuga gishya cya Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply