Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zita muri yombi Colonel Aloys Ntiwiragabo ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma y’ukwezi Urwego rw’Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa rukurikirana ibyaha by’Iterabwoba, rutangije iperereza ry’ibanze ku byaha byibasiye inyokomuntu bishinjwa Aloys Ntiwiragabo uri mu basirikare bakuru batangije Umutwe urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR.
Amakuru y’uko uyu mugabo wahoze akuriye Ubutasi bwa gisirikare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yashyiriweho impapuro zo kumufata, yemejwe na Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo ku wa kabiri.
Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2020 Ikinyamakuru Mediapart cyo mu Bufaransa, cyemeje ko cyabashije kugera kuri Colonel Aloys Ntiwiragabo wari umaze igihe ashakishwa n’inkiko mpuzamahanga, amakuru amwe akaba yaravugaga ko yaba yihishe mu gihugu kimwe cya Afurika cyangwa akaba yarapfuye.
Ikinyamakuru Mediapart cyageze aho aherereye nyuma y’icukumbura ryari rimaze amezi arindwi, gikusanya amakuru kugira ngo cyemeze ko ari we nta gushidikanya.
Ikiganiro n’Itangazamakuru cyanitabiriwe na Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT).
Uyu munyamategeko ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi yavuze no ku bandi bashakishwa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeza ko ubu ingufu zose zishyizwe kuri Protais Mpiranya.
Ati: “Akazi kajyanye n’abahunze bagisigaye karakomeje. Turimo gushakisha cyane Mpiranya kandi ni we dushyize imbere. Turimo dukurikiza inzira nyinshi mu bihugu byinshi kandi ndacyasaba imiryango mpuzamahanga, guverinoma ndetse n’ibihugu kugira ngo abo bantu bafatwe.”
Brammertz yavuze ko ibiro bye bikorana cyane na Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ibindi bihugu bitari bike, ashimangira ko ubushake bwabyo bwa politiki buzagira uruhare mu ifatwa rya Mpiranya na bagenzi be.
Ati: “Kuba Kabuga yaratawe muri yombi byerekana ko mu gihe Umuryango Mpuzamahanga ukoreye hamwe witaye cyane ku guca umuco wo kudahana, hakabaho ubushake bwa Politiki bwo kugira ngo n’abandi bakekwa bihishe ku mugabane wa Afurika bafatwe, dushobora kugera ku nsinzi.”
Havugiyaremye yunzemo aburira abagishakishwa ababwira ko kuba Kabuga yarashoboye gutabwa muri yombi, bisobanuye ko na bo iminsi yabo iri kubarirwa ku ntoki.


