Umunyarwanda wari uzwi ku izina rya Kisekedi Ndatabaye, utuye mu Mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Nyagahinga, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yamaze kwemererwa guhindura izina rye, yitwa Ndatabaye Yvan.
Ibi bigaragara mu Igazeti ya Leta iheruka gusohoka, ikubiyemo urutonde rw’abantu bemerewe guhindura amazina yabo.
Mu cyemezo cyari cyaratangajwe mu Igazeti ya Leta yo ku wa 18 Gicurasi 2026, Kisekedi Ndatabaye, mwene Nyanshoshi Tharcisse na Nahoza Debola, yari yasabye guhindura iryo zina avuga ko ari “izina atacyifuza gukoresha”.
Nubwo izina rye ryahuzaga n’iry’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impamvu yatanzwe mu busabe bwe si uko ryari rifitanye isano n’uwo muyobozi, ahubwo ni uko ataryifuzaga.
Mu Rwanda, amategeko yemerera umuntu gusaba guhindura amazina iyo hari impamvu zifatika.
Icyakora, inzego zibishinzwe zibanza gusuzuma ubusabe kugira ngo harebwe ko budafite intego yo guhisha umwirondoro cyangwa gusibanganya ibimenyetso by’ibyaha.
Abandi bemerewe guhindura amazina harimo Sibomana Athanase wo mu Karere ka Rwamagana, wahinduriwe izina akaba yitwa Nziza Athanase na Mukarizahanande Felicia wo mu Karere ka Gasabo, ubu witwa Liza Felicia.
Hari kandi Nyirabyago Nyandwi Stephanie wo mu Karere ka Nyamasheke, wemerewe gukuramo izina “Nyirabyago”, asigara yitwa Nyandwi Stephanie.
Mu Karere ka Gakenke, Ntakamaro Desire na we yemerewe guhindura izina ryajyaga rimutera ipfunwe, ubu akaba yitwa Kamari Desire, mu gihe Uwimana Liliane wo mu Karere ka Nyagatare, yemerewe gusubirana amazina yahawe n’ababyeyi, yitwa Akarire Liliane.


