Rwanda-Burundi: Ikibazo cy’abatera igihugu kimwe baturutse mu kindi cyavugutiwe umuti

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’inzego zishinzwe ubutasi bwa gisirikare bo mu bihugu by’u Rwanda n’u Burundi, bemeranyije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke wakunze kuvugwa ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo intumwa z’ibihugu byombi zahuriye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, mu biganiro byari bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke cyakunze kuvugwa ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kikaba imwe mu ntandaro y’umwuka mubi ukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabereye mu muhezo, kubera ko itangazamakuru ryangiwe kubyitabira.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, mu gihe intumwa z’igihugu cy’u Burundi ziyobowe na Col. Ernerest Musaba ukuriye ubutasi bwa gisirikare muri icyo gihugu.

Ibiganiro by’impande zombi byanitabiriwe n’Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM) ryari rikuriwe na Col. Leo Mahoungou uriyobora, akaba ari na we wari umuhuza wabyo.

Col. Mahoungou ubwo yaganiraga n’itangazamakuru akabazwa ibyemeranyijweho, yagize Ati: “Ibyemeranyijweho muri iyi nama, ni uko ibihugu byombi bigomba kugira ubushake bwo kugarura uburyo bwo guhana amakuru hagati y’inzego zombi z’ubutasi. Hanyuma mu gihe bakeneye inama, [inzego z’ubutasi] zishobora kwiyambaza Abagaba Bakuru b’Ingabo, ku buryo guhera ubu zajya zihanahana amakuru mu gihe hari ikibazo kibaye ku mupaka.”

Yagarutse kandi ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’ibihugu by’umwihariko u Rwanda, avuga ko hari ubushake bwo kuyirwanya ngo kuko igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’ibihugu.

Ati “[Hari ubushake bwo] kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro yangiza imibereho myiza y’abaturage ku buryo bakora ubucuruzi ndetse bakisanzura mu rujya n’uruza ku mipaka. Ni yo mpamvu nka EJVM muri gahunda yacu yo kuzahura ubwizerane hagati y’ibihugu, twiyemeza kureba icyo twakora kugira ngo tuzahure umubano w’ibi bihugu byombi.”

Abitabiriye iriya nama kandi bavuze ko iriya nama wari umwanya mwiza wo kuganira ku bibazo bihari, kugira ngo bibonerwe ibisubizo bizarema icyizere hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda ni rwo rwakunze guhungabanyirizwa umutekano binyuze mu bitero rwagiye rugabwaho n’abitwaje intwaro igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko babaga baturutse mu Burundi ndetse akaba ari na ho barengera.

Igiheruka ni icyo ku wa 27 Kamena cyagabwe mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru, gusa mbere yaho na bwo hari ibyari byagiye bigabwa muri ako karere ndetse n’aka Nyamagabe baturanye bigatwara ubuzima bw’abantu.

Mu Ugushyingo umwaka ushize u Burundi na bwo bwagabweho igitero gikomeye cyaguyemo abasirikare babwo babarirwa muri 50 bari bari mu gace ka Kibira ho mu ntara ya Cibitoke, icyo gihe Umuvugizi w’Igisirikare cy’ u Burundi, Major Emmanuel Gahongano, yumvikana mu itangazamakuru avuga ko abarwanyi bari bateye baturutse mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *