Ingendo zihuza Kigali n’Intara zahagaritswe, Saa tatu yimurirwa kuri Saa moya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 26 Kanama 2020, hateranye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange zihuza umujyi wa Kigali n’Intara zitandukanye, abantu basabwa kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ngendo z’imodoka bwite hagati ya Kigali n’Intara zitandukanye zizakomeza gukora, hubahirizwa amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima.

Guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo, ingendo zirabujijwe. Ibi bisobanuye ko kuri izi saha, Abaturarwanda bose basabwa kuba bari mu ngo zabo. Ubusanzwe, isaha ya saa tatu z’ijoro ni yo yari yarashyizweho.

Ingendo zijya cyangwa ziva mu Karere ka Rusizi nazo zirabujijwe, amakamyo atwara ibicuruzwa ni yo yemerewe gusa.

Yemeje ko abakozi ba leta batarenze 30% ari bo bemerewe gukorera mu biro, naho abatarenze 50% b’ibigo byigenga ni bo basabwa kugaragara mu biro. Abandi basabwa gukorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

Amasoko n’amaduka azajya akoreramo 50% by’abayacururizamo ariko bagende basimburana.

Amateraniro rusange arabujijwe keretse ay’ingenzi ku babiherewe uburenganzira n’inzego z’ibanze cyangwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, RGB, nyuma yo kuzuza ibisabwa. Abaterana ntibagomba kurenga 30% bijyanye n’ubushobozi bw’aho bateraniye (urusengero, umusigiti cyangwa kiliziya).

Amashuri azakomeza gufunga mu gihe hakinozwa isesengura ry’inzego z’ubuzima n’uburezi ku bijyanye n’uburyo amashuri yakwigisha hubahirizwa ingamba zo kurwanya Covid-19. Kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza gushyirwamo imbaraga.

Ibi byemezo bifashwe mu gihe muri iyi minsi hagaragara umubare munini w’abanduye icyorezo cya Covid-19, ndetse n’abapfa bakaba bakomeje kuboneka. Iyi nama byari byitezwe ko ifatirwamo ingamba zikakaye nka gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu hose cyangwa mu duce dukomeje kugaragaramo abanduye Covid-19 benshi muri Kigali cyangwa Rusizi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *