Kigali, Rusizi na Musanze habonetse abantu 47 banduye Covid-19

egdanbwx0aiftwy.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 27 Kanama 2020 yatangaje ko abandi bantu 47 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 4597 byafashwe. Aba barimo 37 bahuye n’abanduye mu masoko ya Kigali. Hari kandi 8 babonetse muri Rusizi n’umwe wabonetse mu Karere ka Musanze. Abamaze gukira iki cyorezo ni 1863 barimo 53 babonetse uyu munsi, […]

Bamwe mu Bakongomani barasaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa

egvo8lgxgaaiw-f.jpg

Bamwe mu baturage n’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo barasaba ko Ambasaderi Vicent uhagarariye u Rwanda yirukanwa bitewe n’amakuru yatangaje anyomoza umuhanga mu by’amateka witwa Benjamin Babunga. Tariki ya 24 Kanama, Benjamin Babunga yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwo kwibuka ubwicanyi bwakorewe muri Kasika bugereranwa na jenoside, bugira buti: “Ku munsi nk’uyu…24 Kanama […]

Inkumi yakuruye ubugabo bw’umukunzi wayo bimuviramo urupfu

Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Christopher Muchenga wo mu gace ka Mt Hampden mu gihugu cya Zimbabwe, yitabye Imana nyuma y’uko umukunzi we amukuruye ubugabo bari bari kurwana. Umuvugizi w’umuryango wa Nyakwigendera Margaret Kamwaza, yavuze ko Christopher mbere y’uko apfa yari yasohokanye umugore we ngo bajye kugirana ibihe byiza dore ko yari yahembwe, gusa ibitari […]

Musabe muzahabwa_Perezida Museveni

museveni-janet_1__1598545385895.jpg

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yateguye isengesho ku rwego rw’igihugu rizaba tariki ya 29 Kanama 2020 mu rwego rwo gusaba Imana gukiza igihugu icyorezo cya Covid-19, burya ngo “Musabe muzahabwa” nk’uko Bibiliya ibivuga. Perezida Museveni atangaje iby’aya masengesho, nyuma y’aho Umugande atavuze izina amuhaye iki gitekerezo, bukaba ari uburyo bwo gushyira iki cyorezo mu […]

Abayobozi bagiye kujya baryozwa abishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi b’inzego zibanze gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19, aho bizagaragara ko ayo mabwiriza yishwe abayobozi bakazaba ari bo babiryozwa. Minisitiri Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo we na mugenzi we w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, bari kuri Radiyo y’Igihugu basobanura amabwiriza mashya […]

Ikamba rya Notorious n’amabaruwa 2Pac yandikiye umukunzi we biragura umugabo bigasiba undi

Ikamba umuhanzi Notorious yambaraga n’amabaruwa 2Pac yandikiye umukunzi we mu bihe bitandukanye yashyizwe ku isoko, aho biteganyijwe ko uzagura kimwe muri ibi bikoresho agomba kwishyura amadorari atari munsi ya 60,000 na 300,000. Tupac Amaru Shakur (2 Pac) na Christopher George Latore Wallace wamenyekanye nka Notorious B.I.G ni amwe mu mazina atazibagirana mu mateka y’umuziki by’umwihariko […]

Amateka ya Baden Powell, umwe mu bagabo bagize amazina menshi ku Isi

Baden Powell ni umwe mu bagabo bagize uruhare runini mu guhindura imitekerereze y’abantu mu binyejana 2 byashize. Azwi kandi nk’umusirikare ukomeye w’ubwami bw’Ubwongereza mu gihe cye, yarwanye intambara nyinshi arwanira igihugu cye, ibi byose akabikora abihuza n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe urubyiruko, ari nabyo byaje kubyara umuryango ukomeye w’aba Scout ku Isi yose. Ubutwari n’ibigwi byaranze […]

Paul Pogba bamusanzemo Coronavirus bimwambura amahirwe

Umufaransa Paul Pogba ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, yasanzwemo icyorezo cya Covid-19 gihita kimuvanisha mu bakinnyi ikipe y’Igihugu y’Ubufaransa izifashisha mu mikino ya UEFA Nations league iteganyijwe mu minsi iri imbere. Undi Mufaransa Tanguy Ndombele ukinira Tottenham na we yasanzwemo kiriya cyorezo, ahita ashyirwa mu kato k’iminsi 14. Aba bakinnyi bombi ntabwo bazagaragara mu […]

Nta modoka igomba guhaguruka muri gare hejuru ya saa 18H00: RURA

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, ruraburira abatega imodoka rusange ko nta modoka n’imwe yemerewe guhaguruka muri gare hejuru ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yasohotse mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri yateranye ejo tariki 26 Kamena 2020, agenga ikumira ry’ubwandu bushya bw’icyorezo cya koronavirusi. RURA yaburiye abagenda mu modoka rusange ko […]

Trump yasabye Biden bahanganye kwipimisha kubera kumukekaho gukoresha ibiyobyabwenge

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Joe Biden bazaba bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu kubanza kwipimisha ingano y’ibiyobyabwenge afite mu mubiri mbere yo guhurira na we mu biganiro mpaka, ngo kuko akeka ko yaba abikoresha. Perezida Trump yabitangarije ikinyamakuru The Washington Examiner gisanzwe gikoranira bya hafi n’ishyaka ry’aba-Republican abereye umukandida-perezida, mu […]

Dr Pierre Damien Habumuremyi yajyanwe mu nkiko n’uwo yagurishije V8

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yongeye kugaragara imbere y’ubutabera aburana imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25 z’Amafaranga y’u Rwanda yagurishije uwitwa Rukeratabaro. Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo uwaguze iriya modoka yaregeye, asaba ko yafatirwa aho gukomeza kuba mu rugo rwa Dr. Habumuremyi, mu rwego rwo kwirinda ko hari ibindi […]

New Zealand: Uwarasiye abarenga 50 mu misigiti yabaye uwa mbere uhawe igihano kiremereye

Nyuma yaho ahamijwe icyaha cyo kurasira abagera kuri 51 mu misigiti itandukanye, Brent Tarrant yahanishijwe gufungwa burundu no gukurirwaho imbabazi zidasanzwe yahabwa n’umukuru w’igihugu mu gihe yitwaye neza muri gereza. Kuri uyu wa Kabiri Urukiko rwo muri New Zealand rwakatiye umunya Autriche Brent Tarrant , ni nyuma yoguhamwa n’icyaha cyo kwica agambiriye abantu 51 bari […]

Kamonyi: Yafashwe yarashinze iduka ricuruza inzoga n’urumogi

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 52 ukurikiranweho gushinga iduka ricuruza inzoga n’urumogi. Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda avuga ko uwatawe muri yombi ari uwitwa Niyonsaba Jean Paul w’imyaka 52. Uyu ngo ubwo abapolisi bageraga aho akorera ubucuruzi bwe basanze ari gucuruza inzoga muri butike saa […]

Victoire Ingabire yavuze ku bivugwa ko yinjiiwe na Me Ntaganda

Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, yavuze ku makuru yavuzwe ko yinjiriwe na Me Ntaganda Bernard bahuje umurongo wa politiki. Hari amakuru yatambutse mu minsi yashize, yavugaga ko Ingabire Victoire yinjirwa na Me Ntaganda mu rugo iwe, ibi bikaba byarazamuye intera ubwo umukobwa we, Raissa Ujeneza tariki ya 9 […]

U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333

32405810-8665553-image-a-15_1598439878637.jpg

Leta y’u Burusiya yahishuye amashusho n’amafoto ya misile karahabutaka ya Tsar Bomba ingabo zayo zarashe mu myaka yashize, irusha imbaraga inshuro 3,333 iyarashwe n’indege yaAmerika mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, muri Kanama 1945. Aya mashusho n’amafoto yafashwe ubwo iyi misile yaraswaga mu 1961 yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nikeleyeri, Rosatom, […]

Uwitwara nk’aho nta Corona ihari yisubireho cyangwa agume mu rugo_Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnson, yasabye Abanyarwanda bakomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 kwisubiraho, abatabishoboye bagahitamo kuguma mu ngo zabo. Minisitiri Busimgye yabitangaje nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe ingamba nshya zo kwirinda ko Covid-19 ikomeza gukwirakwira mu gihugu, harimo gusubika ingendo ziva n’izijya mu mujyi wa Kigali […]

USA: Umwirabura yarashwe amasasu 7 na Polisi, imyigaragambyo yongera kubura

Muri Amerika, imyigaragabyo y’abaharanira uburenganzira bw’abirabura yongeye kubura nyuma y’aho ku cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, umunyamerika w’umwirabura witwa Jacob Blake yarashwe amasasu 7 na polisi ikorera muri Leta ya Wisconsin, aho yari akurukiranweho icyaha cyo guhohotera umukunzi we. Rusten Sheskey, umupolisi ukorera mu gace ka Kenosha warashe Jacob Blake, yavuze ko ubwo Blake […]

ACP Nkuranga Lynder wabaye umuvugizi wa polisi y’Igihugu yahawe imirimo mishya

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahaye imirimo mishya abarimo Assistant Commissioner of Police (ACP) Nkuranga Lynder wabaye Umuvugizi Wungirije wa Polisi y’Igihugu. ACP Nkuranga wakoze imirimo itandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Iperereza ryo hanze y’Igihugu mu rwego […]

Meddy arashaka akana kagaragaye kabyina indirimbo ye

Umuhanzi Ngabo MĂ©dard uzwi nka Meddy kuri uyu wa 26 Kanama 2020 yasabye umuntu wese waba azi aho akana kagaragaye kabyina indirimbo ye nshya yitwa ‘We Don’t Care’ kumurya akara (kumumenyesha). Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kubona videwo uyu mwana yafashwe agaragaza impano idasanzwe mu kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye. Ati: “Ndi gushaka uyu […]

Amafoto: Impunzi z’Abarundi 500 mu nzira zitaha, nyuma y’imyaka 5 ziba mu Rwanda

egzvllswsacjsea.jpg

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa 27 Kanama 2020, impunzi z’Abarundi 500 zabaga mu nkambi ya Mahama mu Karere Kirehe mu Rwanda, zabyutse zitaha iwabo zibifashijwemo na leta y’u Rwanda, iy’u Burundi n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko izi mpunzi zaraye zipakiye ibikoresho birimo ibiryamirwa nyuma yo […]

Ingendo zihuza Kigali n’Intara zahagaritswe, Saa tatu yimurirwa kuri Saa moya

Kuri uyu wa 26 Kanama 2020, hateranye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Yafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika ingendo z’imodoka rusange zihuza umujyi wa Kigali n’Intara zitandukanye, abantu basabwa kuba bageze mu ngo zabo saa moya z’ijoro. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ngendo z’imodoka bwite hagati ya Kigali n’Intara zitandukanye zizakomeza gukora, hubahirizwa […]