Bamwe mu baturage n’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo barasaba ko Ambasaderi Vicent uhagarariye u Rwanda yirukanwa bitewe n’amakuru yatangaje anyomoza umuhanga mu by’amateka witwa Benjamin Babunga.
Tariki ya 24 Kanama, Benjamin Babunga yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa
bwo kwibuka ubwicanyi bwakorewe muri Kasika bugereranwa na jenoside, bugira buti: “Ku munsi nk’uyu…24 Kanama 1998, ubwicanyi bwakorewe muri Kasika (Kivu y’Amajyepfo). Abasirikare b’u Rwanda bishe abantu 1.100, batwika ibiturage mu rugendo rw’ibilometero 60 bava Kilungutwe bajya Kasika. Mu bishwe harimo Mwami François Mubeza na Abbot Stanislas Wabulakombe.”
Ambasaderi Karega kuri uwo munsi, yahise asubiza Benjamin Babunga, amufata nk’umuhimbyi w’ikinyoma kitagira ibihamya. Ati: “Kudahuza hagati y’ifoto n’amateka. Ibisobanuro byoroheje ku birego bikomeye. Kurega nta bimenyetso byitwa gusebanya. Ibiturage bitagira amazina. Amazina abiri mu bantu 1,100 bapfuye. (…) Imiterere y’ibyaha n’ibiranga abanyabyaha nibyashyizwe ahagaragara. Ni ibirego cyangwa ni poropaganda???”

Umuryango wa LUCHA uharanira imibereho myiza y’Abakongomani, na wo wahise wandika ubutumwa bugira buti : “Ambasaderi w’u Rwanda muri Kinshasa yanditse ubutumwa (tweet) butuka abacu bishwe (martyrs). (…) Abakongomani bashoboye kurwanirira agaciro kabo.”
Nyuma ya LUCHA, hari abandi Bakongomani bakomeje kwandika ubutumwa busabira Ambasaderi Karega kwirukanwa, bifashishije intero (Hashtag) ya #karegaout. Hari kandi n’abakoze urubuga rushyirwaho imikono n’abantu batandukanye bemeza ko uyu Munyarwanda akwiriye kwirukanwa.

Abanyapolitiki barimo Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC, na we yasabiye Ambasaderi Karega kwirukanwa kuri butaka bwabo, ngo kuko yahakanye jenoside.

Gusa n’ubwo uyu mwuka ukomeje kuzamurwa na bamwe, ubutumwa bwa Ambasaderi Karega busubiza Benjamin Babunga bwarasibwe. Ikindi kandi, yahuye na Perezida wa RDC, Felix Tshisekedi tariki ya 25 Kanama 2020 nyuma y’aho uyu mwuka ututumbiye, gusa icyo baganiriye nticyamenyekanye.

Abanyapolitiki nka Davide Jolino Makelele usanzwe ari Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru muri RDC, mu kiganiro n’itangazamakuru yasabwe kugira icyo atangaza ku butumwa bwa Ambasaderi Karega ku bwicanyi bwa Kasika, atangaza ati : “Ndavuga bike kuri buriya butumwa kugira ngo ntongera amavuta mu muriro. Icyo navuga ni uko umubano wacu n’u Rwanda uhagaze neza.”
Minisitiri Makelele mu nkuru ya Actualite.CD, yakomeje agira ati: “Nta nyungu twakura mu gukomeza ibintu.”
Ubusanzwe umubano w’u Rwanda na RDC uhagaze neza nk’uko abahagarariye ibihugu byombi babyemeza. Gusa ntabwo habura agacamo, bamwe mu bo muri ibi bihugu bagasa n’abacocorana bitewe n’amateka bumva mu buryo butandukanye.
Si ubwa mbere Abakongomani bibasira u Rwanda, ahanini barushinja guteza umutekano muke iwabo, rimwe hagasokoka roporo ziteza impaka ku mpande zombi nk’iyashyizwe hanze na Dr. Denis Mukwege ashinja ingabo z’u Rwanda kwicira impunzi muri RDC, ndetse n’andi makuru y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yavugaga ko iki gihugu cyaba kiri mu mugambi wo kugaba RDC mo ibice. Ibi leta y’u Rwanda byose yagiye ibyamaganira kure, ivuga ko ari ibinyoma by’ababifitemo inyungu.

8 Responses
Bamwe mu Bakongomani barasaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa
Mushake icyazanamahoro intambara kubihugubyo mbisinziza ark conGo nibanze yumveko umwanzi Atari urwanda murakoze.

Uyu mutyp niba atangiye ngutikura nabaturajye ba DRC kuhakorera bizamugora nizi nicyamujyanye pe

Dr Mukwege Denis na Mapping Report bizadukoraho.Ntibatinya kuvuga ko twakoze genocide muli DRC.Amaherezo azaba ayahe??Wait and see.

Wa tandukanya ute Mukwege na bandi Bantu batifuriza uReanda amahoro, ukuri nu ko Mukeege ari umwe nu banyarwanda bafite intents biteketezo ise ari we witwaga Mukwege Yari umunya cyangugu ya rohamye mu lac Lic kivu. ajya mu ivugabutumwa muri DRC cg se ava yo.