Ikamba umuhanzi Notorious yambaraga n’amabaruwa 2Pac yandikiye umukunzi we mu bihe bitandukanye yashyizwe ku isoko, aho biteganyijwe ko uzagura kimwe muri ibi bikoresho agomba kwishyura amadorari atari munsi ya 60,000 na 300,000.
Tupac Amaru Shakur (2 Pac) na Christopher George Latore Wallace wamenyekanye nka Notorious B.I.G ni amwe mu mazina atazibagirana mu mateka y’umuziki by’umwihariko ku bakunzi b’injyana ya HIP HOP. Ni amazina yamenye ku Isi ahanini bishingiye ku buryo bw’imiririmbire ya Rap bugezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hip HOP mu myaka 1990.
Uko aba baraperi bahanganaga bakiri ku Isi ni nako ibikoresho byabo bigiye guhangana mu cyamunara, ahagamijwe kubicuruza no kubyongerera agaciro.
Ikamba rya Notorious B.I.G yagaragaye, aryambaye ubwo yatorwaga n’abakunzi be nk’umwami w’injyana ya Hip Hop mu mugi wa New York. Kuri ubu iryo kamba n’ibindi bintu birimo amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur afite imyaka 16, ubu biri kugurishwa muri cyamunara cyateguwe n’ikigo Sotheby mu kwishimira akamaro ka hip-hop.
Amwe mu mafaranga azava muri ibi bintu 120 biri muri cyamunara, azashyirwa mu mishinga yo gufasha abatishoboye bo mu mujyi wa New York .
Ikamba rya Notorous ryagaragajwe n’umuraperi Barron Claiborne, umwe mu bari mu gitaramo B.I.G yambikiwemo iri Kamba akaza kurimuha nyuma.
Barron Claiborne yavuze ko ubwo yakiraga iri Kamba rya Bggies yaribitse nk’ikintu cy’urwibutso rukomeye rwa Notorious.
Bivugwa ko iri Kamba Biggy yaryambaye iminsi 3 mbere y’uko yicwa arashwe ku wa 9 Werurwe 1997. Ikigo Sotheby yizeye ko iri kamba ryonyine rizagurwa hagati ya $200,000 na $300,000 ni hagati ya miliyoni zisaga 200 na 300 y’u Rwanda.
Umuhanzi Sean Diddy Combs uzwi nka P. Diddy wari kumwe na Biggy ubwo yaraswaga, avuga ko mu bintu bikomeye binaha agaciro Notorious, n’iryo Kamba ririmo.
Amabaruwa y’urukundo ya Tupac Shakur
Muri iki cyamunara kandi hazagurishwamo amabaruwa 22 y’urukundo yasinyweho na Tupac Shakur agifite imyaka 16. Ni mabaruwa yoherereje Kathy Loy mu gihe bakundanaga ku ishuri ry’ubuhanzi rya Baltimore mu myaka ya 1980.
Izi nyandiko za 2 Pac zagenewe agaciro kari hagati ya $60,000 na $80,000 (ni hagati ya miliyoni 60 na 80 y’u Rwanda).
Umuraperi 2Pac yaje kwicwa mu bushyamirane no kurasana kwabaye i Las Vegas mu kwezi kwa cyenda 1996, yari afite imyaka 25 gusa mu gihe Notorious yishwe arasiwe I Los Angeles kuwa 9 Werurwe 1997.
Biteganijwe ko iyi cyamunara izaba imbonankubone tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa cyenda i New York muri Leta Zunze Uumwe za Amerika.


