Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Joe Biden bazaba bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu kubanza kwipimisha ingano y’ibiyobyabwenge afite mu mubiri mbere yo guhurira na we mu biganiro mpaka, ngo kuko akeka ko yaba abikoresha.
Perezida Trump yabitangarije ikinyamakuru The Washington Examiner gisanzwe gikoranira bya hafi n’ishyaka ry’aba-Republican abereye umukandida-perezida, mu matora ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka.
Impamvu Trump ashingiraho avuga ko Biden ashobora kuba akoresha ibiyobyabwenge, ni uko ngo yakunze kubona yivuguruza mu byo avuga. Ku bwa Trump ngo akurikije uko asanzwe azi ibimenyetso by’abakoresha ibiyobyabwenge, ni igihamya cyatuma akeka ko mugenzi we w’ishyaka ry’aba Democrate ashobora kuba abikoresha.
Yagize ati: “Biriya(avuga ibiyobyabwenge) uko bikora ndabizi. Nabonye yivuguruza cyane.”
Ibiganiro mpaka hagati ya Trump na Joe Biden biteganijwe mu kwezi gutaha, aho icya mbere gitekanijwe ku wa 3 Nzeri 2020.
Si ubwa mbere Trump asaba uwo bahanganye ko bakwisuzumisha ingano y’ibiyobyabwenge bibarimo kuko no mu mwka 2016, yabisabye Hilary Clinton bari bahanganye icyo gihe gusa bikarangira abyanze.
Icyo gihe Donald Trump yavugaga ko Hilary Clinton yakoreshaga imbaraga zidasanzwe mu biganiro mpaka byakorwaga, bityo agakeka ko ashobora kuba akoresha imiti imara ubwoba.
Amatora y’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganjwe mu Ugushyingo uyu mwaka, bikaba byitezwe cyane ko ashobora kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.


