Nyuma yaho ahamijwe icyaha cyo kurasira abagera kuri 51 mu misigiti itandukanye, Brent Tarrant yahanishijwe gufungwa burundu no gukurirwaho imbabazi zidasanzwe yahabwa n’umukuru w’igihugu mu gihe yitwaye neza muri gereza.
Kuri uyu wa Kabiri Urukiko rwo muri New Zealand rwakatiye umunya Autriche Brent Tarrant , ni nyuma yoguhamwa n’icyaha cyo kwica agambiriye abantu 51 bari mu misigiti 2 yo muri New Zeland kuwa 15 Kamena 2019.
Brent yiyemereye icyaha aregwa n’ibindi byaha byose yakoze bifitanye isano n’iterabwoba.Aha Muri New Zealand ni ubwambere umuntu ahamwe n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba ari nayo mpamvu abantu banyuranye batunguwe n’igihano Brent yakatiwe.
Ubusanzwe Brent Tarrant ni umwe mu bahezanguni bafite inyumvire yuko abazungu barusha abandi bantu bose bo ku isi agaciro mu cyitwa (white supremacist) . Umucamanza w’urukiko rukuru rwa New Zealand yatangaje ko uyu Brent Tarrant azamara ubuzima bwe bwose muri gereza ndetse ko nta cyitwa imbabazi zose zitangwa na Leta kimureba kabone nubwo yaba yitwaye neza muri gereza.
Ubwo yabazwaga uko yakiriye imyanzuro y’urubanza, Brent Tarrant yabwiye abari aho ko kuba yarishe abo bantu bose abarashe atabyicuza ndetse avuga ko yababajwe cyane no kuba yarafashwe atarica abandi bagera kuri 40 yari agiye kurasa ubwo yafatwaga.


