Umuhanzi Ngabo Médard uzwi nka Meddy kuri uyu wa 26 Kanama 2020 yasabye umuntu wese waba azi aho akana kagaragaye kabyina indirimbo ye nshya yitwa ‘We Don’t Care’ kumurya akara (kumumenyesha).
Yabitangarije ku rubuga rwa Twitter nyuma yo kubona videwo uyu mwana yafashwe agaragaza impano idasanzwe mu kubyina indirimbo z’abahanzi batandukanye. Ati: “Ndi gushaka uyu mwana, uwaba azi aho namukura, yandya akara.”
Mu gihe Meddy ashaka uyu mwana, umunyamakuru witwa Irene Murindahabi yashakishije aka kana, amenya ko gaherereye mu Karere ka Bugesera, unurenge wa Kanazi.
Iwabo mu rugo, bakita Karyuri. Ni akana gafite imyaka 8 y’amavuko, ntikiga nk’uko kabitangarije uyu munyamakuru. Kavuze ko kigishwa kubyina n’akandi kana kagenzi kako, kajya kureba indirimbo kuri televiziyo kamara kakaza bagashyira mu bikorwa ibyo kabonye.
Uyu mwana amenyekanye nyuma y’undi witwa Bunani videwo ye yakwiye Isi yose, ubwo yabyinaga indirimbo ‘Kungola’ ya Sunny na Bruce Melody. Umunanzi w’umunyarwandakazi, Sunny, yiyemeje gufasha uyu mwana akiga ndetse amwemerera n’ubundi bufasha bw’ibanze.
Indirimbo ‘We don’t Care’ Meddy yayikoranye na Dj. Romy Johns hamwe na Rayvanny, isohoka ku rubuga rwa YouTube tariki ya 21 Kanama 2020.



2 Responses
Meddy arashaka akana kagaragaye kabyina indirimbo ye
Sunny wagaragaje umutima mwiza.Komeza utere imbere kuko uri umugisha kuri benshi
Meddy arashaka akana kagaragaye kabyina indirimbo ye
Sunny wagaragaje umutima mwiza.Komeza utere imbere kuko uri umugisha kuri benshi