Baden Powell ni umwe mu bagabo bagize uruhare runini mu guhindura imitekerereze y’abantu mu binyejana 2 byashize. Azwi kandi nk’umusirikare ukomeye w’ubwami bw’Ubwongereza mu gihe cye, yarwanye intambara nyinshi arwanira igihugu cye, ibi byose akabikora abihuza n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe urubyiruko, ari nabyo byaje kubyara umuryango ukomeye w’aba Scout ku Isi yose.
Ubutwari n’ibigwi byaranze Baden Powell
Ubusanzwe yitwa Liyetona Jenerali Lord Robert Stephenson Smyth Baden Powell, Abascout bamwita (Le Lou Impessa) bisobanuye ikirura kitajya kiryama.
Baden-Powell yavutse tariki ya 22 Gashyantare 1857 avukira ahitwa Paddington mu mujyi wa Londre mu Bwongereza aza gupfa tariki ya 8 Mutarama 1941. Baden Powell usibye kuba yarabaye umusirikare muri iki gihugu yavukiyemo cy’u Bwongereza, na none kandi yari umwanditsi w’ibitabo bitandukanye.
Ubuzima bwa Barden Powell ahanini bwakunze kujya butungura abantu cyane bigendeye ku butwari bwaranze uyu mugabo. Yize amashuri yisumbuye ahitwa Rose Hill Schooll, aho yiganaga n’umwe mu bavandimwe be yakundaga cyane witwaga Augustus.
Baden Powell yabonye ibihembo bitandukanye aho yagiye yiga mu mashuri nk’aho mu mashuri yisumbuye yatangiye kujya ahimba udukino dutadukanye. Kugeza utu dukino ni two usanga ababarizwa muri uyu muryango wa gi Scout bifashisha umunsi ku munsi ndetse icyo gihe abana biganaga na Baden Powell nabo bageze aho bakajya bakunda uyu mugabo bitewe n’utwo dukino yabigishaga tukabanezeza.
Baden Powell yatangiye uyu muryango w’aba Scout ku giti cye ndetse anatangira kujya ahimba utwo dukino mu buryo butandukanye, gusa mu mwaka wa 1908 yaje kwandika igitabo cyitwa “Scouting for Boy”s aho yari ari mu ishuri ryisumbuye rya Charterhouse. Iki gitabo cyaje kumuhesha ibihembo bitandukanye byatangwaga mu buvanganzo bw’urubyiruko.
Mu mwaka w’1880, Baden Powell yinjiye mu gisirikare cy’u Bwongereza ariko yakoreraga mu gihugu cy’u Buhinde, ni bwo yaje kongera yandika ikindi gitabo cyitwaga “Reconnaissance and Scouting”. Ibindi bihugu Baden Powell yabayemo ari umusirikare twavuga nka Afurika y’Epfo na Kenya byo muri Afurika, aho yakomereje ibikorwa byo kwamamaza uyu muryango we w’aba Scout.
Uyu muryango waje kugenda waguka umunsi ku munsi, ari nako Baden Powell arushaho gutanga ubutumwa ahanini bwibanze ku bwo gukundisha urubyiruko umurimo no guhorana ibyishimo nk’inzira y’ubutwari.
Ibikorwa bya Baden Powell ni byinshi harimo n’intambara zitandukanye yagiye arwana ubwo yabaga mu gisirikare ndetse n’uburyo yagiye ashyiramo imbaraga kugira ngo umuryango w’aba Scout ugende waguka, ube wagera ku Isi yose nk’uko bimeze kuri uyu munsi.
Zimwe mu mvugo Baden-Powell yakundaga kubwira urubyiruko rw’abascout:
1. Umu Scout ahora iteka yiteguye, nta kintu na kimwe gishobora kumubaho kimutunguye ndetse aba azi icyo ari bukore haramutse habaye ikintu kitari kitezwe
2. Mu buzima, ikintu cya mbere cy’agaciro kibaho ni uguha bagenzi bawe ibyishimo.
3. Ntabwo tujya dutsindwa cyangwa ngo tunanirwe iyo dukoze ibyo dushinzwe neza ahubwo dutsindwa iyo twirengagije gukora ibyo dushinzwe.
4. Umuyobozi nyawe w’Umu Scout yigisha gukina umukino ariko nawe awukora.
5. Iyo wigisha umu Scout uramutoza ntabwo umutegeka.
6. Burya ibyo umuntu ashaka byose biba biri mu bitekerezo bye n’inshuti ze.
Mu mwaka 1912, Baden Powell yashakanye na Olave St. Craire. Uyu babyaranye abakobwa 2 (Heather Grace &Betty Clay Baden Powell) n’umuhungu umwe (Peter Arthur Baden Powell).
Baden Powell yaje gupfa ku wa 8 Mutarama 1941, ahitwa Nyeri mu gihugu cya Kenya, aho yari mu butumwa bw’umuryango w’aba Scout yari yarashinzeyo.



2 Responses
Amateka ya Baden Powell, umwe mu bagabo bagize amazina menshi ku Isi
Bivugwa ko Baden Powell yari raciste.
Amateka ya Baden Powell, umwe mu bagabo bagize amazina menshi ku Isi
Bivugwa ko Baden Powell yari raciste.