Victoire Ingabire yavuze ku bivugwa ko yinjiiwe na Me Ntaganda

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Ingabire Victoire Umuhoza, yavuze ku makuru yavuzwe ko yinjiriwe na Me Ntaganda Bernard bahuje umurongo wa politiki.

Hari amakuru yatambutse mu minsi yashize, yavugaga ko Ingabire Victoire yinjirwa na Me Ntaganda mu rugo iwe, ibi bikaba byarazamuye intera ubwo umukobwa we, Raissa Ujeneza tariki ya 9 Kanama 2020 yamusuraga avuye mu Buholandi.

Icyo gihe byavugwaga ko Raissa Ujeneza yasanze nyina umubyara yaracyuwe na Me Ntaganda.

Victoire Ingabire yavuze ko abatangaje ibi ari abakora politiki yo gusebanya, badakwiye guhabwa agaciro. Kuri we kandi ngo ibyo arabimenyereye, ngo kuko n’igihe yari afungiye muri gereza na bwo hari amakuru yavugwaga ko atwitiye abantu batandukanye.

Ati : “Hari abantu bakora politiki yo gusebanya, ni abantu birirwa basebya abantu… Ntabwo ari ubwa mbere bansebeje, nkiri no muri gereza baransebyaga. Ingabire aratwite, ngira ngo natwitaga nka kabiri mu mwaka, ubanza njyewe ntabyarira amezi icyenda nk’abandi.”

Ingabire kandi yavuze urutonde rw’abandi bantu byavuzwe bamwinjirira bitewe n’ibiganiro bagiye bagirana.

Ingabire Victoire Victoire yemeza ko Me Ntaganda bakorana mu bijyanye na politiki bahurijeho umurongo. Ngo bamenyanye ubwo yari mu Buholandi, icyo gihe bemeranya gukorana igihe azaba aje mu Rwanda. Bakomeje gukorana, Me Ntaganda ari mu ishyaka rya PS Imberakuri na Ingabire ari muri FDU Inkingi. N’ubu Ingabire yakoze ishyaka rya DALFA Umurinzi baracyakorana, ndetse hari n’ubwo bashyira hanze amatangazo ya politiki bahuriyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *