32405810-8665553-image-a-15_1598439878637.jpg

U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burusiya yahishuye amashusho n’amafoto ya misile karahabutaka ya Tsar Bomba ingabo zayo zarashe mu myaka yashize, irusha imbaraga inshuro 3,333 iyarashwe n’indege yaAmerika mu mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, muri Kanama 1945.

Aya mashusho n’amafoto yafashwe ubwo iyi misile yaraswaga mu 1961 yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nikeleyeri, Rosatom, tariki ya 20 Kanama ku isabukuru y’imyaka 70 iki kigo kimaze gishinzwe.

Iyi misile yaratewe, isandarana uburemere bwa toni miliyoni 50 nk’uko byemezwa na Daily Mail, itera ibibazo by’umutingito wari ufite imbaraga za 5 mu karere ka Scandinavia kagizwe na Norvège, Suède na Denmark. Abari muri Norvège bo ngo babonaga urumuri rw’iyi misile.

32405810-8665553-image-a-15_1598439878637.jpg

32405816-8665553-image-a-25_1598439983309.jpg

Indege yo mu bwoko bwa Tu-95 ni yo yari yikoreye iyi misile. Tariki ya 30 Ukwakira 1961, yakivanye mu birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere, ijya kukijugunya ku kirwa cya Severny gitwawe n’umutaka (parachute). Iyi ndege yakijugunye igeze mu kirere mu bilometero hafi 4 uvuye ku butaka, byatumye nayo iba nk’ihanutseho metero 304 gusa ngo yabashije kugwa neza.

32405806-8665553-image-a-17_1598439965947.jpg

32405812-8665553-image-a-22_1598439979340.jpg

Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi (1939-1945), Ubumwe bw’Abasoviyete (bwarimo u Burusia) na Amerika ntibyigeze bicana uwaka ahubwo byakomeje guhangana mu cyiswe Intambara y’Ubutita (1947-1991) cyabayemo ihatana rikomeye mu kwerekana ubushobozi mu gukora intwaro kirimbuzi kuko buri kimwe cyikangaga ikindi.

Misile Amerika yarashe muri Hiroshima mu 1945, yagaragaje ugukomera kw’igisirikare cy’iki gihugu. Byatumye u Burusiya nabwo butekereza gukora ikikirusha ubushobozi, mu rwego rwo kwigaragaza no gusaba igihugu bihanganye kwirinda kuzakoma rutenderi.

Mu 1961 u Burusiya bwakoze iyi misile, bunayigeragereza Amerika ibibona, gusa amashusho n’amafoto yayo byari byaragizwe ibanga.

32405906-8665553-image-a-20_1598439974719.jpg

Ubwo Amerika yabonaga ko igisirikare cy’u Burusiya kimaze kubaka ubushobozi mu buryo bugeze aho gukora misile nk’iyi, hashyizwe imbere ibiganiro, mu 1963 ibihugu byombi byemeza guhagarika gucura intwaro kirimbuzi.

32405814-8665553-image-a-24_1598439981193.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333
    Iyi si irarwaye.Aho kubana mu mahoro,twirirwa turwana,dukora intwaro kirimbuzi,etc…
    Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

  2. U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333

  3. U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333
    NYEWE NUMIWE PE ISI IRASAJE

  4. U Burusiya bwahishuye amafoto ya misile bwarashe ikubye iya Hiroshima inshuro 3,333
    NYEWE NUMIWE PE ISI IRASAJE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *