museveni-janet_1__1598545385895.jpg

Musabe muzahabwa_Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yateguye isengesho ku rwego rw’igihugu rizaba tariki ya 29 Kanama 2020 mu rwego rwo gusaba Imana gukiza igihugu icyorezo cya Covid-19, burya ngo “Musabe muzahabwa” nk’uko Bibiliya ibivuga.

Perezida Museveni atangaje iby’aya masengesho, nyuma y’aho Umugande atavuze izina amuhaye iki gitekerezo, bukaba ari uburyo bwo gushyira iki cyorezo mu biganza ry’Imana.

Buri Mugande yasabwe kwifatanya n’umuryango wa Perezida Museveni muri aya masengesho. We na Janet Museveni bazayakorera mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, hamwe n’abashumba bake b’amatorero. Abagande bazaba bayakurikiranira kuri televiziyo.

Yaboneyeho kwibutsa Abagande ubutumwa buri muri Bibiliya, igitabo cya Matayo, igice cya 7, umurongo wa 7 (Matayo 7:7), hagira hati: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzugururirwa.”

Ubu butumwa bumuha icyizere ko Imana izasubiza amasengesho y’Abagande ateganyijwe kuri uyu wa 29 Kanama 2020.

museveni-janet_1__1598545385895.jpg Museveni, Janet Museveni n’abashumba bake bazakora aya masengesho, abandi bazaba bakurikira kuri televiziyo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musabe muzahabwa_Perezida Museveni
    Nibyiza cyane Imana yumve gusenga kumukuru wigihugu kuko Ari muri bakeya bazirikanyeko Imana ariyo ishobora byose. IMANA imuhe Umugisha!

  2. Musabe muzahabwa_Perezida Museveni
    Nibyiza cyane Imana yumve gusenga kumukuru wigihugu kuko Ari muri bakeya bazirikanyeko Imana ariyo ishobora byose. IMANA imuhe Umugisha!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *