Abakongomani bo muri Teritwari ya Buta mu Ntara ya Bas Uele ku wa 24 Kanama 2020 bamanukiwe n’icyuma kidasanzwe, cyaguye mu ishyamba ryaho, abenshi muri bo ntibasobanukirwa icyo ari cyo ndetse na nyiracyo.
Nk’uko itangazo rya Visi Guverineri wa Bas Uele, Jean Fidele Tengbuti Mambe ribivuga, iki cyuma cyaguye mu masaa saba y’amanywa ku butaka buri mu bilometero 7 uvuye mu gace ka Peka5. Yasobanuye ko akamaro k’iki gikoresho ari ugukwirakwiza interineti mu bice by’icyaro.

Abantu batatu bakorera ikigo cy’ubutwazi bwo mu kirere barimo Umunya-Pakisitani, Khan, n’Abakongomani barimo uwitwa Justin na Pauline bari bigambye ko iki cyuma ari icyabo. Hari amakuru avuga ko aba bafunzwe bazira kucyiyitirira.
Abahanga ndetse n’abayobozi bakuru batamenye nyir’iki gikoresho, bashatse uburyo bushoboka bwose bwatuma bamenya nyiracyo, burimo kureba mu bubiko bw’amakuru bwacyo (data base).
Nyuma byaje kumenyekana ko iki gikoresho kimeze nk’icyogajuru ari icy’ikigo cya Google, nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Kanama 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile cyatangaje ko iki kigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kigomba kujya kugifata.
Iri tangazo rimenyesha Guverineri wa Bas Uele kwemerera itsinda ry’ikigo gishinzwe ingendo cya Jeffrey Travel gufata iki cyuma, kandi akariha ubufasha bushoboka, byose bikahava ku mutekano usesuye.
Rigira riti: “Guverineri, ndakumenyesha ko itsinda ryoherejwe na Jeffrey Travel kugira ngo rifate iki cyuma, kikaba ari icy’ikigo cya Google/Loon. Iki kigo cyasinye amasezerano y’ubwumvikane na RDC acyemerera kohereza itsinda ryo kujya gutwara iki cyuma cyananiwe kugenda, kikagwa muri iriya Teritwari.” Ryasohotse nyuma y’ubwumvikane bwa Google na leta ya RDC.
Mbere y’uko iki kigo gitanga uburenganzira bwo gukura iki cyuma muri Buta, kikanasobanura ba nyiracyo, abahanga bari batangiye kwibaza icyo cyakoraga mu kirere cya Buta, bamwe bakeka ko cyakoraga ubutasi.
Byaketswe ko iki cyuma gikora ubutasi
Nka Prof. Kabasele, umuhanga mu bumenyi bw’ibyoga ikirere we ntiyumvaga uko iki cyuma cyaba cyaraguye muri iyi Teritwari, ngo ahubwo ba nyiracyo baba baragishyizeho ku bushake. Ati: “Kubera iki babikoze? Ese bari bagamije iki, ni mushinga ki bari bafite?”
Yibazaga niba inzego z’ubutasi za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Guverinoma ubwayo, baba baramenye iby’iki cyuma kitaragwa muri Buta.
Google isobanura ko icyuma cya ‘Balloon Loon’ cyakorewe kuzenguruka mu kirere kitagira interineti nziramugozi (wireless internet), cyane cyane mu cyaro, aho batayifite.



2 Responses
RDC: Abakongomani bamanukiwe n’icyuma kidasanzwe
NO MURI TANZANIYA HAKURYA Y’AKARERE KA KIREHE MU KIGEZE KUHAGWA AHITWA NGARA GIHUNGABANYA ABANTU BENSHI TUYOBERWA IBYO ARIBYO NA NUBU NGO KIRACYAHARI ARIKO CYO NGIRANGO NI CYARUTURA KIRARUTA IKI CYO MURI R.D.C
RDC: Abakongomani bamanukiwe n’icyuma kidasanzwe
NO MURI TANZANIYA HAKURYA Y’AKARERE KA KIREHE MU KIGEZE KUHAGWA AHITWA NGARA GIHUNGABANYA ABANTU BENSHI TUYOBERWA IBYO ARIBYO NA NUBU NGO KIRACYAHARI ARIKO CYO NGIRANGO NI CYARUTURA KIRARUTA IKI CYO MURI R.D.C