Ahagana saa kumi n’imwe z’ikigoroba tariki ya 27 Kanama 2020, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musaza, Umurenge wa Musaza mu Karere ka Kirehe, Harorimana Ignace yitwaje abanyerondo b’umwuga, bakubise bikomeye Murindarugamba Tharcisse bamusanze mu Mudugudu wa Kabare uri mu Kagari ka Nyacyerera mu Murenge wa Kigarama.
Umugore wa Murindarugamba witwa Nyiramariro Bonifride ati: “Njyewe n’umugabo wanjye, twiriwe mu bukwe. Turaza tugeze hano ku gasima nkingura iduka njya gucuruza. Binjiyemo, bamufashe bamukuruta baramukubita, mbasha kwegera uwo Gitifu w’Akagari ndamubaza nti uyu muntu muramuziza iki?” Uyu mugore avuga ko nta kintu bigeze bamubwira bahoye umugabo we.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Kibare Murindarugamba yakubitiwemo witwa Muteteri Peruth avuga ko atazi ikosa uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yazize. Ati: “Njyewe nahageze, nsanga bamukubise. Nahageze, maze kuhagera, abaturage barambwira bati badutere batwice, muri aha ngaha?”
Uyu muyobozi yavuze ko uyu muturage yakubiswe cyane, ubwo yamusuraga mu kigo nderabuzima ari kuvurirwamo, yasanze yabyimbye.
Nyuma yo kumenya aya makuru, Mudugudu yahamagaye inzego zibishinzwe zirimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyacyerera, na we ahamagara polisi y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandarigaruye Geraldine yatangarije Bwiza.com ko aya makuru ari bwo ayamenye. Yongeyeho ko agiye gukurikirana iki kibazo, ati: “Byanze bikunze, umuturage agomba kurenganurwa n’iyo yaba atakubiswe n’ubuyobozi .”
Kuba uyu muyobozi yagiye gukubitira umuturage mu kandi kagari n’undi murenge atayoboyemo, Visi Meya Mukandarigaruye yagaragaje ko yarengereye, yongeraho ko umuyobozi akwiriye kumenya ifasi ashinzwe, ati: “Akwiriye kuba azi aho ifasi ye igarukira, aho abagitifu bagomba kuyobora ariko ntabwo afite inshingano zo gukubita abaturage baho.”
Nyuma yo kumenyeshwa ko Gitifu Harorimana n’abanyerondo bakubise Murindarugamba bacyidegembya, Visi Meya Mukandarigaruye yavuze ko we ubwe agiye gukurikirana iki kibazo.
Murindarugamba aracyavurirwa ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe na Gitifu Harorimana n’abanyerondo, mu Kigo Nderabuzima cya Musaza. Umuryango we ufatanyije n’ubuyobozi bw’aho yakubitiwe, bateganya gufatanya kugeza ikirego ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo uyu Gitifu uvugwaho urugomo akurikiranwe n’ubutabera.



2 Responses
Gitifu yagiye guhondagurira umuturage mu ifasi y’abandi yitwaje abanyerondo
Leta nihagurukire ba Gitifu bamaze abaturage babakubita.Ibi ni agasuzuguro kubera benefits Leta ibaha,bakigira “utumana” two mu cyaro.Leta nitabare abaturage.
Gitifu yagiye guhondagurira umuturage mu ifasi y’abandi yitwaje abanyerondo
Leta nihagurukire ba Gitifu bamaze abaturage babakubita.Ibi ni agasuzuguro kubera benefits Leta ibaha,bakigira “utumana” two mu cyaro.Leta nitabare abaturage.