Abofisiye 56 muri Polisi y’u Rwanda baherutse kwirukanwa burundu hashingiwe ku iteka rya Perezida No. 079/01 ryo ku wa 17/08/2020 riri mu igazeti ya leta y’u Rwanda yasohotse tariki ya 24 Kanama 2020, barimo Assistant Commissioner of Police (ACP), ipeti rya kane rikomeye muri uru rwego rushinzwe umutekano.
Uyu mupolisi ni ACP Mutsinzi Eric wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kuri uru rutonde kandi harimo abafite ipeti rya Senior Superintendent of Police, ipeti rya gatandatu rikomeye muri polisi y’u Rwanda, batatu barimo SSP Vuningoma Alex, SSP Kabanda Emmanuel na SSP Kamali Celestin.
Harimo kandi abafite ipeti rya Chief Inspector of Police icyenda barimo: CIP Sibomana Evariste, CIP Rugeruza Faustin, CIP Nkundabera Evariste, CIP Hitayezu Faustin, CIP Ndereyimana Juvenal, CIP Higiro Mutabaruka Deo, CIP Twagirimana Robert, CIP Uwitije Vedaste, CIP Sanyu Juliet.
Urutonde rw’abandi birukanwe burundu
Hari kandi abandi bofisiye bane basezerewe nta mpaka muri Polisi y’u Rwanda barimo : CIP Gahamanyi Janvier Monfort, AIP Rushimirwa Alexis, AIP Mbabajende Niyibizi Jean Claude na AIP Bihoyiki Swaleh. Hashingiwe ku iteka rya Perezida No. 080/01 ryo ku wa 17/08/2020.
Bwiza.com ntabwo twabashije kumenya impamvu aba bofisiye birukanwe burundu, abandi bagasezererwa nta mpaka kuko ntibigaragara muri aya mateka abiri abigena.

12 Responses
Ufite ipeti rya kane rikomeye muri Polisi y’u Rwanda ku rutonde rw’abirukanwe burundu
abapolisi benshi ntibubaha abaturage. baracyafite imvugo ngo nagufunga ngata urufunguzo, kuri za brigades babwira abafunzwe ko bazoroshya doaiye, abo mu muhanda bo baguhagarika nkaho mwafatanyije kugura imodoka; iyo bashaka lift mu cyaro baguhagirika nkaho hari icyo ugiye kubazwa na Leta barangiza bati niba ugiye aha tujyane.
bajye bigishwa discipline ku buryo bukomeye.
ariko kubqsezerera nayo ni byiza bituma abasigaye bitwara neza

Ndabasuhuza, nitwa nsabimana evaliste mperereye nyagatare,ndashimira leta yurwanda idahwema gusigasira umuteka no wabanyarwanda muri rusange,ndumwe mubahohotewe numupolice ubwo nafashaga abakoze impanuka nkabajyana kwa muganga umupolice witwa s/sergent kayihura Christophe ukorera kumuhima mumpanuka yabimpandaguriye inshyi nimigeri kugerubwo ankuye amenyo abiri ,nkajya mubitaro bitandukanye nubu bikaba byaramviriyemo kumugara nyamara umupolice akaba yarasubiye mukazi nabuze uwandengera0788619620

birababaje ariko pole .

Pole sana Maafande ! hari igihe Imana igukura mu bintu runaka wari urimo igirango ikurinde amakuba n’ibyago birenze wari kuzahuriramo nabyo, kandi ikabikora nk’uko ibishatse kuko gushaka kw’Imana guhabanye no gushaka kw’abantu , wowe ukijujuta kuko uba utazi impamvu yabyo ariko iyo bisohoye twitera hejuru tugashimira Imana ,si n’igitagaza ko igiye kubacira indi nzira izabafasha kugera ku mibereho myiza iruta kure iyo mwari musanzwemo gusa biva mu gusenga no kwinginga Imana .

Imana igira imipangu Yuko irabirangiza wasanga ikurinze ibyabaye kuri SP MUSABE emnuel muri 2kl7 mubutumwa bakavugako yiyahuye ark ntawamenya wisanga namwe babashinjije kurya ruswa

Gewenifuza gukorera ijyihugumwamfasha