Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 101

img-20200829-wa0064.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 29 Kanama 2020 yatangaje ko abandi bantu 101 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 6163 byafashwe. Aba barimo 65 bapimw e mu masoko ya Kigali. Hari kandi 26 babonetse muri Rusizi bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, 4 babonetse mu Karere ka Rubavu, 3 babonetse muri Gisagara, 1 wabonetse […]

Umunyafurika yongeye guheka Arsenal ayihesha Community Shield itsinze Liverpool

Ikipe ya Arsenal yegukanye igikombe cya FA Community Shield kibanziriza itangizwa rya shampiyona y’Abongereza, nyuma yo gutungura Liverpool ikayitsinda kuri Penaliti 5-4. Community Shield mu Bwongereza ihuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona n’iyatwaye icya FA Cup, ikabimburira shampiyona nshya. Umunota wa 12 w’umukino wonyine wari uhagije kugira ngo umunya-Gabon Pierre Emerick-Aubameyang atsindire Arsenal igitego cya […]

Victoire yashimiye uwamugemuriraga muri gereza ku munsi yamushyingiriyeho

img-20200829-wa0037_1598722631645.jpg

Umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi, Ingabire Victoire, kuri uyu wa 29 Kanama 2020 yashyingiye Gasengayire Leonille wari umubitsi w’ishyaka rya FDU Inkingi, wafunzwe imyaka ibiri akurikiranweho ibyaha bitandukanye. Ni ubukwe bwitabiriwe n’abagize umuryango wa Gasengayire, Ingabire Victoire hamwe n’umukobwa we w’imfura, Ujeneza Raissa wamusuye aturutse mu Buholandi. Aya makuru y’ubu bukwe akubiye mu butumwa Ingabire […]

Ngoma: Umwarimu uherutse gukora imashini zikarabya abantu batazikozeho yapfuye

Umwarimu witwa Ntaganzwa Sylvestre wo mu karere ka Ngoma uherutse gukora imashini zikarabya abantu ndetse zikanabatera imiti yica udukoko (Hand Sanitizer) umuntu atazikozeho, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize Diyabete. Amakuru y’urupfu rw’uyu mwarimu yemejwe n’umugore we Akingeneye Claudine wavuze ko Diyabete yamwishe hari hashize igihe gito bayimubonyemo. Ayingeneye yagize ati: “Yapfuye mukanya nka saa […]

DJ Pius na Bruce Melody basuye wa mukecuru wamamaye mu mvugo ‘abakobwa bafite ubushyuhe’

Nyuma y’inkuru zatambutse mu bitangazamakuru mu itangazamakuru umukecuru witwa Nyiramarondo wamamaye mu mvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuye’ asaba Bruce Melody na Deejay Pius kumuremera, Kuri uyu wa Gatanu aba baririmbyi bafashe icyemezo cyo kujya kumusura aho atuye ku Gisagara mu ntara y’amajyepfo. Nyiragondo Espérance w’imyaka 90 y’amavuko yaganirije Bruce Melody na mugenzi we Pius ubuzima yabayemo […]

Col Besigye yaburiye abarimo Bobi Wine ko gutsinda Museveni bitoroshye

Umuyobozi w’ishyaka (FDC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col Dr. Kizza Besigye, yabwiye abateganya kwiyamamariza kuyobora Uganda ko kugira ngo batsinde Museveni bazasabwa imbaraga zidasanzwe, kuko ngo amuzi nk’umuntu utoroshye. Ibi Besigye yabitangarije itangazamakuru ryamubazaga uburyo azakoresha mu gushyigikira abahanganye na Museveni mu matora yo muri Mutarama umwaka utaha. Besigye yibukije abakandida bazahangana na Museveni […]

Rusizi: Toni hafi 265 z’umuceri wangiritse zaburiwe aho gutabwa

uyu_muceri_wose_ugomba_gushakirwa_aho_umenwa._1598712287279.jpg

Mu bubiko bwa MAGERWA mu mirenge ya Mururu na Bugarama mu Karere ka Rusizi hangirikiye bikabije imifuka y’umuceri 10,593 (buri gafuka gafite ibiro 25) ihwanye na toni 264.85, aho kuyitaba hakaba habuze. Amakuru avuga ko muri uyu muceri, hari uwahagejejwe waramaze kwangirika bikabije. Ba nyirawo basaba ubuyobozi bw’Akarere kubabonera aho bayitaba hafi y’ubwo bubiko, ubuyobozi […]

RIB yahakanye ko Mbonabucya yayitabaje ikamusaba kujya kwizanira uwamukubise ifuni

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahakanye amakuru avuga ko umuturage witwa Mbonabucya Claude wo mu karere ka Huye yakubiswe ifuni mu mutwe, yayiyambaza agasabwa kujya kuzana uwamukubise. Mu Ukwakira 2019 ni bwo Mbonabucya w’imyaka 18 y’amavuko yakubiswe ifuni mu mutwe n’umugabo witwa Nyabyenda basanzwe baturanye mu Kagari ka Muyogoro, mu Murenge wa Huye; kugeza ubu akaba […]

UN yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bashaka kwivugana Dr. Mukwege

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Michelle Bachelet yasabye guverinoma ya Congo/Kinshasa gukora iperereza ryimbitse ku bakekwaho gutera ubwoba Dr. Denis Mukwege. Inkuru zimaze iminsi zitangazwa ko uyu muganga wanahawe igihembo cyitiriwe Nobel, yaba yugarijwe n’abantu bakomeje kumutera ubwoba ko bazamwica. Iterabwoba rikorerwa uyu muganga ryongeye kubura ubwo yatangazaga ibikorwa bya kinyamaswa n’ubwicanyi bwaguyemo […]

Urutonde rw’abanyarwenya 10 bigaruriye imitima y’Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga

Uko iterambere ry’ikoranabuhnga rikomeje kwiyongera ni nako rigenda rirushaho kuzamura impano nziza z’abantu zakabaye zarapfukiranwe. Ibi bishingira ku kuba kuri izi mbuga nta muntu kamara uba uhari ari nayo mpamvu umunyempano mu Bweyeye i Rusizi n’uri i Brooklyn muri Amerika bashobora guhuza impano zabo zikameyekana nk’uko nabo bashobora kumenyana. Uyu munsi twifashishije ikinyamakuru The New […]

EAC: Kagame ni we ukurikirwa na benshi kuri Twitter, Ndayishimiye na Kiir bakaza inyuma

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aza ku isonga mu bakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Umukuru w’Igihugu akoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter kuva muri Gicurasi 2009, akaba akurikirwa n’abarenga miliyoni ebyiri. Perezida Kagame we akurikira kuri Twitter abantu 181, biganjemo abanyepolitiki. 2. Yoweri Kaguta Museveni Umukuru […]

Intama yaguzwe amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 500

Intama y’imfizi (rugeyo) yo muri Scottland yaguzwe akayabo k’amafaranga y’amapawundi ibihumbi 367 (£367,500), angana na 474,446,402 y’amafaranga y’u Rwanda. Iyi ntama yahawe izina rya ‘Double Diamond’ yagurishijwe mu cyamunara ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020, igurwa n’aborozi batatu bakusanyije amafaranga yo kuyigura. Umuryango wa Charlie Boden ni wo wabanje gushyiraho amafaranga yo kugura […]

Leta y’u Burundi yasabye u Rwanda kwemerera impunzi zose gutaha

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi, Petero Nkurikiye yasabye ko u Rwanda rwakwihutisha gahunda yo kurekura impunzi zose z’Abarundi ziri mu Rwanda zigataha. Ni icyifuzo yatangarije itangazamakuru nyuma yo kwakira abarenga 500 bagiye ku ikubitiro kuwa 27 Kamena 2020. Inkuru ya TV1 ikomeza ivuga ko impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda umubare wazo munini […]

Nta wutifuza Messi mu kipe ye ariko amahirwe yacu ni make_Jurgen Klopp

Umudage Jürgen Klopp utoza Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yavuze ko Liverpool nta mugambi ifite wo gusinyisha Lionel Messi, ariko yemeza ko byaba bihebuje aramutse aje muri shampiyona y’Abongereza. Ni byinshi bikomeje kuvugwa ku hazaza h’uyu munya-Argentine amakuru menshi akomeje gusohora muri FC Barcelona aheruka kumenyesha ko ashaka kuyivamo. Liverpool ni imwe mu makipe akomeye […]

Ni ba mitima nda! wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara- Rutangamaboko avuga ba Slay Queen

Muganga Rutangarwamaboko, yanenze abakobwa batandukanye barimo abazwi nk’aba Slay Queen bashyira ubwambure bwabo ku karubanda, avuga ko ari inda ibakoresha kugira ngo bacike ku muco wabo. Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire. Muri iki […]

Chadwick Boseman, umukinnyi mukuru wa filimi ya Black Panther yapfuye

eu_bpan_showcase_hero_v4_m_823e00f3_1598676711996.jpg

Umwirabura wari umukinnyi mukuru wa filimi ya Black Panther, Chadwick Boseman yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yari afite imyaka 43 y’amavuko. Aya makuru yemejwe n’umuryango wa Chadwick, yemerezwa ku rubuga rwa Twitter yari asanzwe akoresha, aho ngo yishwe na kanseri yo mu mara. Ubutumwa bugira buti: “N’agahinda kenshi, tubamenyesheje iby’urupfu […]