Intama yaguzwe amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni 500

Sangiza iyi nkuru

Intama y’imfizi (rugeyo) yo muri Scottland yaguzwe akayabo k’amafaranga y’amapawundi ibihumbi 367 (£367,500), angana na 474,446,402 y’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi ntama yahawe izina rya ‘Double Diamond’ yagurishijwe mu cyamunara ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2020, igurwa n’aborozi batatu bakusanyije amafaranga yo kuyigura.

Umuryango wa Charlie Boden ni wo wabanje gushyiraho amafaranga yo kugura iyi ntama, utanga £10,000 ariko ntiyemerwa kuko yari make nk’uko inkuru ya Sky ibivuga.

Iki gitangazamakuru kivuga ko aborozi benshi bashakaga kugura iyi ntama, babonaga ko uko byagenda kose igiciro cyayo gishobora kuzamuka. Gusa uwitwa Jeff Aiken wari mu baguzi ntiyatekerezaga ko yagura aka kayabo, ati: “Nari nzi ko igura amafaranga menshi ariko sinatekerezaga ko byagera aha ngaha.”

Akurikije uko yabonye iyi ntama imaze amezi atandatu ivutse, yemeza ko ifite imbaraga n’igikundiro, ikazabaho n’ikindi gihe kirekire gisigaye. Yemeza kandi ko abayiguze bazagaruza amafaranga yabo bidatinze, kubera ko hari abenshi bazishyura bashaka kuyikuraho icyororo.

Umuryango wa Texel Sheep ukora ubucuruzi bw’intama, watangaje ko iyi ntama ikuyeho agahigo k’indi yo mu 2009 yaguzwe £231,000. Izindi zagiye zigura ibihumbi mirongo by’amapawundi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *