Ni ba mitima nda! wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara- Rutangamaboko avuga ba Slay Queen

Sangiza iyi nkuru

Muganga Rutangarwamaboko, yanenze abakobwa batandukanye barimo abazwi nk’aba Slay Queen bashyira ubwambure bwabo ku karubanda, avuga ko ari inda ibakoresha kugira ngo bacike ku muco wabo.

Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Muri iki gihe hirya no hino ku Isi bitewe n’iterambere ry’Imbuga Nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram; usanga urubyiruko ruharaye ibintu byo gushaka ababakurikira benshi binyuze mu byo bashyira kuri izo mbuga.

Hari n’abadatinya kuzishyiraho ubwambure bwabo bagamije ikiswe ‘gushaka views’ cyangwa amafaranga.

Muganga Rutangarwamaboko asanga abari b’u Rwanda batari bakwiye kwiyandarika ngo kubera ko babonye Rihanna cyangwa undi wese yabikoze, ngo kuko bikorwa n’abo yise ‘ba Mitima nda’.

Ati: “Usanga abana b’abakobwa bavuga bati kuko Rihanna, kuko ntuza yagize atya akerekana ikibero cye agakurikirwa n’abantu miliyari na miliyari, ifoto ye ikagira za likes miliyari na miliyari, bati nanjye nishyira hanze ubusa bwanjye nzagira ntya. Umuntu yishinga innyo y’undi iye ikarangara.

Muganga Rutangarwamaboko asanga ari ‘ishyano ryaguye’ kuba haradutse abitwa aba slay Queen bacuruza ubwambure bwabo, ngo kuko bene abo badashobora kuvamo ba Mutima w’urugo.

Abashaka kugana muganga Rutangarwamaboko ndetse IKIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO (RCHC). bahamagara kuri nimero : 0788514177/0725520312 bakabafasha.

Avuga bene abo bakobwa yagize ati: “Ni ishyano. Amata agira gitereka ntasogongezwa. Uruhimbi nta na rimwe turarubona ku karubanda, ruba ikambere. Abakobwa bitwa abaterekamata, ni bo bazavamo ba Mutima w’urugo.”

Yunzemo ati: “Umutima wari wawubona mu gahanga? Ni byo bibatunze [ba slay Queen) kuko ari ba mitima nda. Barashaka ibibatunga, ariko urushywa n’ubusa arara ahaze…Ba Mitima nda ntabwo bahaga. Umuntu w’umutima ibyo kurya ntabibura, ariko umutima ukaba ishingiro.”

Rutangarwamaboko usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco (RCHC), ku bwe ngo abakobwa biyandarika ni abarandutse ku mizimu yabo, kandi ngo igiti kirandutse ku mizi yacyo nta kindi kimara uretse kuma.

Mu busanzwe amategeko ahana ibyaha mu Rwanda avuga ko kwerekana ubwambure kuri murandasi (internet) wamamaza imikoreshereze y’ibitsina ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 38 y’Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoresheje ikoranabuhanga, ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu, ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *