Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahakanye amakuru avuga ko umuturage witwa Mbonabucya Claude wo mu karere ka Huye yakubiswe ifuni mu mutwe, yayiyambaza agasabwa kujya kuzana uwamukubise.
Mu Ukwakira 2019 ni bwo Mbonabucya w’imyaka 18 y’amavuko yakubiswe ifuni mu mutwe n’umugabo witwa Nyabyenda basanzwe baturanye mu Kagari ka Muyogoro, mu Murenge wa Huye; kugeza ubu akaba atarahabwa ubutabera.
Uyu musore aganira na Igihe.com yavuze ko intandaro yo gukubitwa agafuni yaturutse ku kuba yaribwe telefone, nyuma akaza kuyibonana uwamukubise agafuni yayimusaba akayimwima.
Ati :“Najyanye telefoni kuyicaginga barangije barayitwara, hashize igihe nza kuyibonana umuntu, mara igihe mwinginga ngo ayinsubize arayinyima. Nyuma rero yaje kuntegera mu nzira ankubita ifuni mu mutwe.”
Akimara gukubitwa ifuni mu mutwe, Mbonabucya ngo yajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, nyuma ajya kubagirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.
Uyu musore wemeza ko ifuni yakubiswe yamusigiye ubumuga bukomeye ku buryo adashobora kugira icyo yikorera, yavuze ko yitabaje Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikorera mu Karere ka Huye, ikamusaba kujya kuzana uwamukubise kandi nta bushobozi bwo kujya kumufata yari afite.
Bamwe mu baturanyi be na bo bemeje ko habayemo uburangare kuba uwamukubise atarafatwa, ngo n’ubwo bivugwa ko yatorotse, ajya aza mu rugo rwe agakingirwa ikibaba n’ubuyobozi bw’umudugudu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rubicishije kuri Twitter, rwavuze ko Nyabyenda wakubise Mbonabucya yafashwe, gusa ruhakana ko umugenzacyaha warwo yasabye uwakubiswe kujya gushaka uwari wamukubise ifuni.
RIB yagize iti: “Nyabyenda Jean ukekwaho kuba yarakubise Mbonabucya, yafatiwe mu Karere ka Gisagara aho yari yarahungiye amaze gukora icyaha. Ntabwo umugenzacyaha yigeze abwira uwakorewe icyaha kujya kwishakira uwakimukoreye, ahubwo ni uko yamaze kugikora agatoroka.”
Mbonabucya wanavuye mu ishuri kubera iriya funi yakubiswe, yifuza ko ubuyobozi bwamufasha agahabwa ubutabera, kuko ngo nta n’ubushobozi agifite bwo kwivuza.
Ati: “Icyifuzo cyanjye ni uko bankurikiranira uwankubise, nta bushobozi mfite bwo kwivuza kuko nagombaga kujya i Kigali kugira ngo bashyiremo igufwa (ku mutwe ahahombanye) ariko iminsi ibaye myinshi narabuze uko njyayo. Njyewe nifuza ko narenganurwa.”
Uyu musore akeneye no gufashwa akavuzwa, kuko ubuzima bwe butifashe neza kandi abaturanyi be bakaba bahamya ko nta bushobozi afite, bakabiheraho basaba ubuyobozi kugira icyo bumufasha hakiri kare kugira ngo ubuzima butamucika.

6 Responses
RIB yahakanye ko Mbonabucya yayitabaje ikamusaba kujya kwizanira uwamukubise ifuni
RIB niko ikora no muri Rubavu, station ya KANAMA hari umusaza basanze mu nzu bamuteragura ibyuma. Agiye kubaregera bahoraga bamucuragiza ngi najye kuzana abo basore, kugeza n’ubu yararambiwe aryama mu rugo.

Nanjye uwo bita evariste wakoreraga Musanze yarabinkoze ngo ninjye kuzana abangiriye nabi kandi nari nazanye nabagabo bari bahari biba kugeza igihe ikirego gipfundikiriwe

Ntago bitangaje gusubizwa utyo na RIB,nanjye naribwe ari ni joro ibisambo binsanze mu nzu,mbatabaje bati genda utuzanire abo ukeka ntarindi perereza ryabaye kugeza ubu kdi byarashobokaga ko bafatwa.