Umwirabura wari umukinnyi mukuru wa filimi ya Black Panther, Chadwick Boseman yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Kanama 2020 yari afite imyaka 43 y’amavuko.
Aya makuru yemejwe n’umuryango wa Chadwick, yemerezwa ku rubuga rwa Twitter yari asanzwe akoresha, aho ngo yishwe na kanseri yo mu mara. Ubutumwa bugira buti: “N’agahinda kenshi, tubamenyesheje iby’urupfu rwa Chadwick Boseman.”
Mu 2016 ni bwo abaganga bemeje ko Chadwick Boseman afite kanseri yo ku rwego rwa gatatu. Ubu butumwa bukomeza buvuga ko uyu mugabo yateguraga filimi zitandukanye nka Marshall, Da 5 Bloods na Black Panther akenshi yarakorerwaga Ibikorwa byo kubagwa.
Filimi ya Black Panther yamamaye cyane, yashushanyaga agahugu ko ku mugabane w’Afurika kitwa Wakanda, katamamaye ariko gafite ubutunzi n’ikoranabuhanga bihambaye, abagatuye babayeho neza, bihagije.
Chadwick yayikinnye yitwa T’Challa, umusore w’umunyembaraga wimye ingoma nyuma y’urupfu rwa se ariko habanje kubaho guhangana n’abanzi b’abanyamahanga.
Chadwick Boseman yapfiriye mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa California muri Leta ya Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abana n’umugore we bamuri iruhande.
Chadwick Boseman yari umukinnyi mukuru muri Black Panther


